Gakenke : Intore zaguriye imidugudu 27 telefoni zo guhana amakuru mu rwego rwo kwicungira umutekano
Abagabo n’abagore bagize itorero ryo ku mudugudu mu Murenge wa Muyongwe, akarere ka Gakenke bambaye imyambaro y’umweru bararimba ndetse banacinya akadiho bati : « Intore yishakira ibisubizo no mu nzira y’inzitane yicira inzira ».
Izo ntore imvugo yabaye ingiro, zishakiye ibisubizo ubwo zakusanyaga  amafaranga asaga ibihumbi 330 bakagurira imidugudu 27 igize umurenge wa Muyongwe telefone zo kubafasha mu guhana amakuru mu rwego rwo kwicungira umutekano aho batuye.
Abagore bitabiriye iryo torero nabo bakusanyije amafaranga bagurira abagore batatu batishoboye amatagera ndetse banaroza imiryango cumi n’itanu inkoko muri gahunda yo kurwanya imirire mibi.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aimé witabiriye uwo muhango yashimye ibyo bikorwa byakozwe n’itorero ryo ku mudugudu ryitwa Intaganzwa za Muyongwe.
Yagize ati : « Koko muri Intaganzwa mu mihigo. Nta murenge nabonye mu Ntara y’Amajyaruguru wikorera ibikorwa nk’ibi. »
Yahamagariye izo ntore kuba umusemburo w’impinduka nziza aho batuye, bahindura ubuhinzi n’ubworozi bigakorwa ku buryo bugezweho.
Intore zahize ko zizakangurira abaturage gahunda za Leta kandi zikanazishyira mu bikorwa ari zo : guhuza ubutaka, gutanga umusanzu w’ubwisungane magirirane uzwi nka mitiweli, gutura mu mudugudu, guharanira uburezi bwa bose no kwita ku isuku aho batuye.
Intore zigera kuri 300 zahuguwe kuri ndangagaciro, kirazira z’umuco nyarwanda ndetse na gahunda za Leta mu gihe cy’amezi atandatu.