Umuvuduko w’akarere ka Ngororero mu iterambere nukomeze
Kuwa
1 Ukuboza 2011Â komisiyo ishinzwe gusuzuma ishyirwa mu bikorwa
ry’imihigo mu turere tw’intara y’Iburengerazuba yasuzumye aho
imihigo y’umwaka 2011/2012 igeze mu Karere ka Ngororero maze
yishimira ibyagezweho.Â
Igikorwa
cy’isuzuma cyabaye mu byiciro bibiri by’ingenzi : Gusuzuma
amaraporo y’ibikorwa by’imihigo no gusura ibikorwa aho bikorerwa
(kuri terrain).
Ibikorwa byasuwe birimo inyubako y’uruganda rutunganya umusaruro
w’imyumbati, pepinyeri za kawa, inyubako y’amashuri zitanga
akazi muri Vision Umurenge Program ya Muhororo ; inzu y’ababyeyi
yubatswe i Rubona mu murenge wa Gatumba, umudugudu wa Kidundu uri
gutunganywa mu murenge wa Muhororo, laboratwari yubatswe i Rususa mu
murenge wa Ngororero n’amaterasi y’indinganire arimo gutunganywa.
Isuzuma
rirangiye Bwana
Nyamaswa Emmanuel wari uyoboye komisiyo yo gusuzuma ishyirwa mu
bikorwa ry’imihigo yagize ati : « umuvuduko
w’Akarere ka Ngororero si uwa none ; nyuma y’aho kaboneye
abayobozi bashya impinduka mu iterambere ntizatinze kugaragara ariko
nibongere umurego.» Nyamaswa yemeza ko bifite imvano ku matwara yo
gukorera hamwe nk’ikipe (team work spirit).
Abitabiriye
icyo gikorwa bagaragaje ibikorwa bigomba gushyirwaho imbaraga ku
buryo bw’umwihariko. Ibyo kikorwa ni : Kubaka imihanda ya
kaburimbo kuri kilometero ebyiri, kubaka ubwanikiro bw’ibinyampeke
mu murenge wa Hindiro, kubaka ibiro by’umurenge wa Gatumba na
Ngororero, kubaka isoko rya kijyambere rya Gatega, gushyiraho ishuri
ry’imyuga (TVET) mu murenge wa Hindiro no kugura telefoni 419
zizifashishwa mu bikorwa by’irondo.
Umuyobozi
w’Igenamigambi mu Karere ka Ngororero yabitangaje, Bikorimana Jean
Paul, avuga ko abagize iyi komisiyo ndetse n’abari mu nzego
zishyira mu bikorwa gahunda z’imihigo biyemeje gushyira imihigo ku
ngingo ya mbere ya buri inama ihuza abakozi bose b’akarere nibura
rimwe mu cyumweru (management meeting).Â
Biyemeje
kandi kurushaho kubyaza umusaruro amaterasi ndinganire yakozwe,
gushyira imbaraga ku ngamba zo kurwanya imirire mibi havugururwa
uturima tw’igikoni n’ubuworozi bw’amatungo magufi, kurushaho
kuvugurura urutoki, gushyira imbaraga mu kwihutisha itangwa
ry’amasoko no kunoza itangwa rya za raporo (reporting system).
Ernest
Kalinganire