Ubupfubyi bugomba gucika nyuma ya 2012
 Minisitiri w’Intebe Pierre Habumuremyi ejo yashishikarije abanyarwanda guha abana b’imfubyi imiryango kugira ngo bakumire ubupfubyi mu gihugu nyuma ya 2012.
Ibi akaba yarabivugiye mu Karere ka Rubavu ubwo yasuraga ikigo Orphelinat Noel kirera abana b’imfubyi cya Nyundo mu birori byo kwizihiza Noheli aherekejwe na Minisitri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Aloysie Inyumba bafatanyije na Unity Club ku ntego igira iti  “Buri mwana wese akeneye kuba mu muryango, tubakire kandi tubitehoâ€.
Habumuremyi akaba yaravuze ko kugeza ubu mu Rwanda habarurwa abana b’imfubyi barenga 3.820 barererwa mu bigo 33. Yongeyeho ko bidakwiye ko abana bakomeza kurererwa mu bigo kandi umuryango nyarwanda wuzuye abantu.
Akaba akangukirira abantu kwita ku bana b’imfubyi kugirango nyuma y’umwaka umwe gusa ijambo ubupfubyi ricike burundu mu Rwanda.
Yagize ati «abayobozi bagomba gutanga urugero bagaha abana nk’aba imiryango barererwamo bakareka kwitwa imfubyi. Ndiheraho uyu munsi ndafata umwana umwe hano. »
Minisitiri w’intebe akaba yarasabye abayobozi bari muri ibyo birori gushyira mu mihigo yabo iki gikorwa cyo gukangurira abaturage guha abana amahirwe yo kurererwa mu miryango.
Ku rundi ruhande ariko abana basabye abayobozi gukurikirana abana bajyanywe mu miryango kuko hari igihe bafatwa nk’abakozi bagakoreshwa imirimo ivunanye ndetse bagakurwa no mu ishuri nk’uko Paul Nshimiyimana yabivuze.
Musenyeri Joseph Habiyambere, umuyobozi w’icyo kigo we yavuze ko umubare w’imfubyi ziharererwa ukomeje kwiyongera kandi amikoro nayo akaba macye.
Yagize ati « dufite ikibazo cyo kwita ku bana babana n’ubumuga bwo mu mutwe no ku mubiri ku buryo bidusaba ibikoresho bihanitse ndetse n’umwanya wihariye ubu tudafitiye ubushobozi. »
Ikigo cy’imfubyi cya Nyundo cyafunguwe kuri Noheli ya 1954 na Musenyeri Bigirumwami atangirana n’abana 52 ubu bakaba bageze kuri 600.