Nyamasheke: Ingo 50 zashoje amahugurwa zahabwaga n’inama y’igihugu y’abagore
Imiryango 50 yo mu murenge wa Bushekeri mu karere ka Nyamasheke, kuri uyu wa kane tariki ya 17/05/2012, yashoje amahugurwa y’iminsi 4 yahabwaga n’inama y’igihugu y’abagore, igamije kubahindurira imyumvire ndetse no kubagira imiryango yabera iyindi ikitegererezo mu bikorwa by’iterambere ndetse na politiki za leta zitandukanye.
Aba bagabo 50 hamwe n’abagore babo bahawe amasomo atandukanye arimo kuboneza urubyaro, ubuzima bw’imyororokere, kwirinda sida no kwipimisha ku bushake, uburyo bwo gukemura amakimbirane ashingiye ku bibazo by’imiryango basobanurirwa amategeko ahana ibyaha by’ihohoterwa, uburenganzira bw’umwana buganisha ku buringanire, ndetse n’itegeko rigena izungura, impano no gucunga umutungo ku bashyingiranywe.
Bahawe kandi amasomo abakangurira kwibumbira mu makoperative no gukorana n’ibigo by’imari iciriritse, bahabwa kandi ubumenyi ku mirire myiza ndetse no kugira isuku muri rusange.
Mu kiganiro ku itegeko rigena izungura, impano no gucunga umutungo ku bashyingiranywe bahawe n’umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore mu ntara y’iburengerazuba Nyiranzeyimana Esperance yababwiye ko bakwiye kujya bafatira ibyemezo hamwe nk’urugo kuko ari byo byarinda amakimbirane akunze kuranga imiryango, abagabo ntibumve ko aribo bafite ijambo ku mitungo gusa.
Yabasabye kandi kuva muri aya mahugurwa bajya gushyira mu bikorwa ibyo bahigiye ndetse bakanasakaza ubwo butumwa mu baturanyi babo batabashije kuyazamo.
Ubu butumwa kandi bwashimangiwe na Kabanda Joachim ushinzwe iterambere ry’umuryango mu karere ka Nyamasheke wabasabye kujya guhindura imyumvire y’abaturanyi bakurikije ubumenyi bahawe kuri gahunda za leta zigamije imibereho myiza no guteza imbere abaturage.
Iyi miryango yari igizwe n’ingo zibanye nabi ndetse nizifite abana benshi ndetse n’indi ibanye neza kandi yaboneje urubyaro ngo ibahe ubuhamya.