Nyamasheke: Abaturage basabwe kurwanya amakimbirane yo mu miryango.
Mu muganda udasanzwe wo kurwanya no guhangana n’ibiza wabaye kuri uyu wa16/5/2012, umuyobozi wa polisi mu ntara y’iburengerazuba Seminega Jean Baptiste yasabye abaturage b’akarere ka Nyamasheke kurwanya amakimbirane yo mu miryango usanga avamo kwicana rimwe na rimwe.
Yasabye ababyeyi kujya bihanganirana mu gihe bafitanye ibibazo byaba ngombwa amategeko akaba ariyo abikemura ariko batageze aho kwicana kuko atariwo muti w’ibibazo, kandi uwo ari umurage mubi ababyeyi baba baha abana babo.
RPC Seminega yagarutse ku kibazo cy’ubushoreke aho yabajije abagabo icyo baba batekereza iyo bashaka abagore benshi banabyara abana benshi bareba aho ubukungu buri kugana.
Yasabye ababyeyi kurushaho kwita ku bana babo buri munsi kuko kubaba kure bibagiraho ingaruka mu mikurire ndetse no guhohoterwa, akaba yarabahaye urugero nk’aho umwana aherutse guhabwa amazirantoki mu karere ka Rubavu.
RPC Seminega yagize ati: “byara ariko unafate umwanya wo kuzuza inshingano zo kurera.â€
Yasabye ababyeyi guha abana babo uburere buzatuma bavamo abantu bazubaka igihugu cyabo mu gihe kizaza.