Gisagara: Bijejwe kutazakurwa mu masambu barimo hataraboneka aho bajya
Abaturage bo mu kagari ka Gisagara umurenge wa Ndora akarere ka Gisagara batuye ahamaze kwerekanwa nk’ahazubakwa umujyi w’aka karere ka Gisagara bakaba bari bafite ikibazo ko bazahirukanwa badafite ahandi bajya batanafite amafaranga yo kugura ahandi, bahumurijwe n’umuyobozi w’intara y’amajyepfo bwana Alphonse MUNYANTWARI ko ntawe uzabashyira ku gasozi.
Mu biganiro byahuje abaturage n’abayobozi kuri uyu wa gatatu mu karere ka Gisagara, abaturage bagaragaje impungenge bafite zo kuzimurwa ahateganyijwe kuzubakwa umujyi w’aka karere ka Gisagara ntibabashe no kugura cyangwa kwiyubakira ahandi kubera ko badafite ubushobozi kandi babona amafaranga y’ingurane bahabwa atabasha kubaka inzu.
Umukecuru witwa Agnes NYIRAMINANI umwe mu batuye aha aragira ati “Jye rwose ndahangayitse kuko nibanyirukana muri iriya sambu ndimo sinzabona aho nerekera kuko nta bushobozi mfite bwo kuzagura ahandi byongeye kandi amafaranga agera ku 200.000F cyangwa munsi yayo batanga nk’ingurane ntaho yagura ikibanza ngo anacyubakeâ€
Umuyobozi w’intara y’amajyepfo bwana Alphonse MUNYANTWARI ubwo yasubizaga ikibazo cy’aba baturage yabijeje ko ntawe uzabajugunya ku gasozi badafite aho baba kandi ababwira ko ubuyobozi butajya bwirengagiza ibibazo by’abaturage cyane ko ari bo bukorera kandi ko nta mwanzuro n’umwe ushobora gufatwa hatateganyijwe ibisubizo ku bibazo ushobora gutera.
“Nimuhumure ntituzabata hanze mudafite aho gutura kandi umuntu wese ugomba kwimurwa azahabwa ingurane hakurikijwe ibyo yari afite ndetse ntimunibagirwe ko akarere gasanzwe kita ku batishoboye, ubu rero sibwo mwatereranwaâ€
Aba baturage baravuga ko icyo bumva bifuza ari uko ubuyobozi bwazajya bubafasha kubona ahandi batura kandi byaba bishoboka amafaranga y’ingurane akongerwa kuko uyu munsi kubaka no kugura bitoroshye.
Gaspard MANIRAHO utuye muri uyu murenge we aragira ati “ Rwose ubuyobozi bugiye budufasha kubona ibindi bibanza byadufasha kuko turiya dufaranga tw’ingurane ni duke ku buryo bigoye kugira ngo umuntu abashe gukuramo aho gutura. Ibintu byarahenze si nka mbere abantu bacyubaka baguze ibikoresho badahenzwe.â€
Ubuyobozi bw’aka karere buravuga ko ibi bikorwa by’amajyambere bizatuma abantu bamwe bimurwa byagakwiye kubafasha kumva akamaro ko gutura mu midugudu bahamagarirwa kujyamo cyane ko ahantu hose hari imidugudu hagomba no gushyirwa ibikorwa by’iterambere hafi, birimo amavuriro, amashuri, amazi n’amashanyarazi. Iyi rero akaba ari inzira nziza yo gucyemura ibibazo