Ku inshuro ya 15, inteko rusange y’urubyiruko rw’igihugu yateranye
Kuri uyu wa gatandatu, taliki 19 Gicurasi 2012, ku cyicaro gikuru cya Croix Rouge inteko rusange y’inama nkuru y’igihugu y’urubyiruko yateranye ku nshuro yayo ya 15.
Iyi nama ikaba yari igamije guhigura imihigo, kurebera hamwe ibitarakonzwe no kureba ingamba zafatwa kugira ngo urubyiruko rugaragaze uruhare rwarwo mu iterambere.
Iyi nama yari yitabiriwe na ministiri w’urubyiruko, umunyamabanga nshingabikorwa w’inama nkuru yurubyiruko, abafatanyabikorwa barimo PSI, UNICEF, Global found ndetse n’urubyiruko ruhagarariye abandi mu turere twose tw’igihugu.
Nk’uko Minisitre wurubyiruko Jean Philbert Nsengimana yabigarutseho yakanguriye urubyiruko kwihangira imirimo ntirutegereze guhora rusaba ahubwo rusaba ububasha bwo kwifasha.
Minisitiri yakomeje agira ati: “ministeri y’urubyiruko ifatanyije n’ikigega cy’imari n’iterambere (BDF) yiteguye gufasha urubyiruko mu buryo bworoshye bwo kubona inguzanyo kugirango rwitezimbere.â€
Bimwe mu byo urubyiruko rwifuza
Philbert Uwiringiyimana ni umuhuzabikorwa w’inama nkuru y’igihugu y’urubyiruko, akaba yasabye ko hakorwa ubuvugizi ku nzego zibishinzwe kuburyo urubyiruko rugira abaruhagarariye mu nzego zose zubuyobozi.
Yakomeje asaba ko hajya hagarazwa ibikorwa byurubyiruko mu mihigo ku rwego rwakarere kuko narwo rugira uruhare runini mw’iterambere ry’igihugu.
Iyi nama yumunsi umwe ikaba ije guhindura imyumvire urubyiruko rwari rufite mukwitezimbere ndetse n’igihugu.