Rwanda | Ruhango: Barasabwa kurwanya Ibiza kugira ngo bitazateza umutekano mucye
Inzego z’umutekano mu karere ka Ruhango zirashishikariza abaturage kurwanya Ibiza k’uburyo buhagije kugirango bitazangiza ibihingwa byabo bakicwa n’inzara bikabaviramo guhungabanya umutekano.
Umuyobozi wa polisi mu karere ka Ruhango Marc Gasangwa aganira n’abaturage
Polisi mu karere ka Ruhango ivuga ko igihe cyose mu baturage hagaragayemo inzara byanze bikunze umutekano nawo urahungabana bityo ibibazo bikarushaho kwiyongera.
Mu kiganiro yagiranye n’abaturage nyuma y’umuganda wo kurwanya Ibiza wabaye tariki ya 16/05/2012, umuyobozi wa polisi mu karere ka Ruhango Marc Gasangwa, yasabye abaturage gukoresha amaboko yabo kugirango bahashye Ibiza bishobora kuzatuma bicwa n’inzara.
Abaturage baganira n’abayobozi nyuma y’umuganda wo kurwanya ibiza
DPC Gasangwa avuga ko igihe cyose mu baturage hazagaragaramo inzara, ngo hazaza ubujura, ubwicanyi, impfu ibi bakazatuma umutekano uba mucye aho batuye.
Umuyobozi w’akarere ka Ruhango Mbabazi Francois Xavier avuga ko akarere ka Ruhango kaza muturere twa mbere dukennye mu gihugu, akaba asaba abaturage gukora cyane kugirango bahangane n’ibibazo by’inzara bishobora kuzabakururira umutekano mucye.