Nyamasheke: Akarere na diyoseze ya Cyangugu barishimira ubufatanye bubaranga.
Ku mugoroba wo ku itariki ya 18/05/2012, abakozi b’akarere ka nyamasheke bakinnye umukino wa gicuti na diyoseze gaturika ya Cyangugu, uyu mukino ukaba wari ugamije gushimangira umubano mwiza n’ubufatanye busanzwe burangwa hagati yabo.
Mu biganiro n’ubusabane byakurikiye uyu mukino, umuyobozi w’akarere ka nyamasheke wungirirje ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Gatete Catherine yashimiye ubufatanye busanzwe burangwa hagati y’akarere ndetse na kiriziya gaturika byumwihariko diyoseze ya Cyangugu.
Ubu butumire akarere kahaye diyoseze ya Cyangugu ngo bwari bugamije kuganira ku mibereho myiza y’abaturage kuko basanzwe bafatanya kubwitaho, aha akaba yaravuze uruhare diyoseze ya Cyangugu igira mu kwita ku batishoboye binyuze muri cartas.
Yaboneyeho umwanya wo gushimira diyoseze ya Cyangugu kuba ibafasha mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, akaba yizeye ko ubwo bufatanye buzakomeza mu minsi iri imbere ndetse bukanarushaho gutera imbere.
Ku ruhande rwa diyoseze ya Cyangugu, Padili Niragire Valens ukuriye cartas muri diyoseze ya Cyangugu yashimiye akarere kuba karabatumiye ngo basabane banungurane ibitekerezo kuko bigaragaza ubuvandimwe kandi akaba yanijeje akarere ko nabo bazabishyura.
Yashimangiye ko hakenewe ubuvandimwe n’umutima wo gushyira hamwe no gushyigikirana nk’abantu bahuriye ku nshingano zo gukorera rubanda. Yasabye ko iki gikorwa cyo gusabana cyazahoraho kuko cyazagira uruhare mu kuzuza inshingano zabo.
Umukino warangiye abakozi b’akarere batsinze diyoseze ya Cyangugu ibitego bitandatu kuri kimwe.