Rwanda : Ubuyobozi bwa Karongi bwarahuye ubumenyi mu gutanga service nziza
Abayobozi b’akarere ka Karongi bafashe ingamba zo gutanga service
nziza no kwegera abaturage mu kubacyemurira ibibazo babafasha mu nzira
y’iterambere nyuma yo gukora urugendo shuri rw’iminsi 2 mu bigo
bitandukanye bikorera mu mujyi wa Kigali, birimo Minisitere y’ubutegetsi bw’igihugu
MINALOC, aho bashoboye gugaragarizwa ibyiza byo kwegera abaturage no
kubafasha kwihuta mu iterambere bahabwa serivise nziza.
Ubuyobozi bw’akarere hamwe n’abagize njyanama y’akarere nibo
bitabiriye urugendo shuri bagamije gutyaza ubwenge mu gutanga
serivise nziza no gufasha abaturage kwiteza imbere mu rwego rwo kugera
kumibereho myiza barwanya ubukene.
TWAGIRAYEZU Emmanuel umwe mubayoboye itsinda ry’abanyakarongi bakoze
urugendo shuri avuga ko mu minsi 2 basuye ibigo bitandukanye birimo
Minisitere y’ubutegetsi bw’igihugu,  komisiyo y’igihugu ishinzwe
umurimo, one stop centre, ikigo gishinzwe imiyoborere myiza, ikigo
cy’igihugu gishinzwe iterambere  hamwe n’ubuyobozi bw’abinjira
n’abasohoka bwashimiwe gutanda serivise nziza ku rwego mpuzamahanga.
Abajyanama b’akarere ka Karongi bakaba bifuza ko nyuma y’urugendo
bakoze n’ubumenyi bungutse bagomba kuba abambere mugutanga serivise
nziza aho bishobora no guteza imbere akarere cyane ko gafite ibikorwa
nyaburanga byinshi bitabyazwa umusaruro uko bikwiye bivuye mu
gushishikarizwa kubyitabira, gutanga serivise nziza kubagana aka
karere bikaba byakongera abagasura ndetse bigatuma gatera imbere
kurenza uko gasanzwe.
  Â