Kamonyi: Habaye umuganda udasanzwe wo kuyobya amazi y’umukunguri yangije imirima y’umuceri
Ku wa gatatu tariki 16/5/2012, Abaturage b’Akagari ka Mukinga, Umurenge wa Nyamiyaga ho mu Karere ka Kamonyi, Bifatanyije n’abayobozi b’Akarere ndetse na Minisitiri w’Umurimo mu gikorwa cy’umuganda udasanzwe wo guhangana n’ibiza biterwa n’imvura nyinshi, imaze igihe igwa, ikaba yarangije hegitari zigera kuri 50 z’umuceli uhinze mu gishanga cy’umukunguri.
Iyo mvura nyinsi imaze igihe igwa, yatumye umugezi w’umukunguri mu murenge wa Nyamiyaga w’akarere ka Kamonyi, n’uwa Kinazi w’Akarere ka Ruhango, urengerwa, dore ko n’ikiraro cyahabaga cyari cyarasenyutse. Amazi yabaye menshi muri uwo mugezi, maze ashaka inzira mu mirima y’umuceri.
Mu muganda udasanzwe wo kuri uyu wa gatatu, abaturage bafatanyije n’abayobozi, bagerageje kugomera amazi no kuyayobya kugira ngo atazongera kunyura mu mirima y’umuceri. Mu gukumira amazi hifashishijwe imifuka y’imicanga, n’ibiti biyishyigikira; baca n’imiyoboro mishya amazi azajya anyuramo aho guca mu mirima y’umuceri.
Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo Anastase Murekezi wari waje kwifatanya n’abaturage ba Kamonyi muri uyu muganda, yabashimiye ubwitabire bwabo muri iki gikorwa ndetse anabasaba ko bakomeza uyu murongo mwiza wo gutanga umusanzu wa bo mu kwiyubakira igihugu.
Naho umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Rutsinga Jacques, yasabye abaturage guhora biteguye guhangana n’ibiza aho batuye, bacukura kandi bahora basibura imirwanyasuri mu mirima ya bo, bakanakangukira gahunda yo gutura ahateganyijwe Imidugudu.
Iki gishanga cya Mukunguri, kiri mu rugabano rw’Akarere ka Kamonyi na Ruhango; kikaba gihinzemo umuceri ku buso bwa hegitari zigera kuri magana arindwi (700). Igikorwa cy’umuganda udasanzwe kikaba cyari kigamije gukumira amazi ngo adakomeza gukwirakwira mu mirima y’umuceri.