Kamonyi: Mu murenge wa Musambira bibutse abatutsi bazize jenoside
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 19/5/2012, mu murenge wa Musambira bibutse abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi ya Musambira no ku kigo Nderabuzima cya Musambira, bicwe bazira uko bavutse.
Ku itariki nk’iyi mu mwaka wa 1994, nibwo abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi ya Musambira no ku Kigo Nderabuzima cya Musambira bicwe, maze ababashije gucika ibicanyi nabo bicirwa ku iteme rya Kayumbu, ubwo bari mu nzira berekeza i Kabgayi.
Uwahoro Justine, umwe mu barokotse ubwo bwicanyi, avuga ko bari bahungiye muri Paruwasi ya Musambira kuko ababyeyi babo bababwiraga ko no mu bitero byakorerwaga abatutsi mbere ya 1994, batigeraga bica abahungiye mu kiliziya.
Icyo gihe ariko ngo siko byagenze kuko uwari padiri mukuru kuri paruwasi ya Musambira witwaga Lawurenti, yasabye abatutsi bari bahahungiye ko basohoka mu kiliziya ngo batahabicira, amaraso yabo akahanduza .
Abahonotse ubwicanyi bwo kuri Paruwasi berekeje i Kabgayi, ariko abahageze babaye ngerere kuko bageze nko mu kilometero kimwe uvuye i Musambira, ahitwa Kayumbu, bakahasanga abicanyi baturutse i Gitarama bahabategeye.
Mu ijambo rye, umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Rutsinga Jacques yasabye abari aho gutinyuka bagatanga ubuhamya ku byabaye kuko ari byo byubaka. Aragira ati†kwirengagiza ibyabaye ntago byubaka. Ahubwo kubivuga bituma n’ababikoze bumva ko ibyo bakoze byari bibiâ€.
Akomeza avuga ko ibyabaye byaturutse ku miyoborere mibi yaranze u Rwanda mbere ya jenoside. Ibibazo abaturage bari bafite cyane cyane iby’ubukene, akaba aribyo byatumye abanyabwenge babifashisha mu gukora ibibi.
Rukondo Emmanuel ukomoka i Musambira, yatangaje ko abatutsi bicwe bakanahohoterwa kuva mu 1959, 1963, 1973 no mu 1990, ubwo bamwe bicwaga, abandi bagahunga, abasigaye nabo bakirukanwa mu mashuri no mu kazi, hakaba n’abafungwa bitwa ibyitso by’inyenzi.
Perezida wa Ibuka mu karere ka Kamonyi, Murenzi Pacifique, avuga ko kwibuka bitareba abacitse ku icumu gusa, ahubwo ko n’abakoze jenoside bakagombye kwibuka ko bigeze kubura ubumuntu, bakambara amashara. Abasaba kuvugisha ukuri ku byabaye kuko ari ko nzira y’ubumwe n’ubwiyunge.