Basanze amakimbirane ntacyo azabageza ho bahitamo kwiyunga
Abagabo babiri batuye mu murenge wa Cyanika, mu karere ka Burera bari bamaze igihe kire kire bafitanye amakimbirane ashingiye ku ubutaka, baratangaza ko kuri ubu biyunze nyuma yo guhabwa ibiganiro ku gukemura amakimbirane.
Ndikumuzima Cyprien na Kanyamahanga ni ababyara. Bavuga ko batangiye kugirana amakimbirane ashingiye ku butaka mu mwaka wa 2008.
Bagiranye ayo makimbirane biturutse ku murima bita Ingarigari bari barasigiwe n’ababyeyi babo, umwe adashaka guharira undi cyangwa ngo bagabane, bibaviramo kugirana urwangano rukomeye ku buryo nta n’uwavugishaga undi nk’uko babyivugira.
Abo bagabo bakomeza abavuga ko bakomeje kugirana amakimbirane babijyana mu miryango yabo ngo ibakiranure biranga, barinda no kujya mu buyobozi kugeza ku murenge ariko naho bikomeza kwanga.
Kanyamahanga avuga ko byatumye biyambaza n’inkiko baraburana Ndikumuzima Cyprien aratsindwa ariko akomeza kunangira, yanga kuva ku izima.
Abo bagabo bakomeza bavuga ko iyo batagira urubyiruko rwo mu murenge wa Cyanika rwibumbiye muri Club Hope of Future (Icyizere cy’ejo hazaza) ngo rubaganirize ku buryo bwo gukemura amakimbirane batari kuziyunga.
Ndikumuzima Cyprien na Kanyamahanga bavuga ko umwe muri urwo rubyiruko witwa Iradukunda Prosper, ari nawe ukuriye iyo Club, yamenye ko bafitanye amakimbirane arabahuza maze abaganiriza ku buryo bwo gukemura amakimbirane, abereka ko bapfa ubusa.
Abo bagabo bemeza ko kuba yarabahuje bakabasha kuganira byatumye bagera kuri byinshi kuko mbere umwe iyo yabonaga undi yahitaga anyura indi nzira. Iradukunda yarabaganirije baranyurwa bituma bava aho biyunze, Kunyamahanga arekera Ndikumuzima Cyprien umurima bapfaga nk’uko babihamya.
Abo bagabo bongeraho ko bamaze umwaka urenga biyunze. Kuri ubu baragenderanira kandi baranatumirana ubundi mbere nta n’uwabitinyukaga nk’uko babyitangariza.
Bashimira cyane urubyiruko rugize Club Hope of Future kuko rwabafashije ubu bakaba babanye neza. Bemeza ko hagiye haboneka abantu bameze nk’urwo rubyuko, amakimbirane agaragara mu baturage yagabanuka.
Abagize Club Hope of Future bafite ishingano zo kwimakaza umuco w’amahoro, gukemura no gukumira amakimbirane. Bagenda bigisha abantu batandukanye ku buryo bwo kwimakaza amahoro ndetse no guhashya amakimbirane.
Bafashwa n’umushinga w’abanyamerika IREX/USAID (International Research and Exchange Board), uharanira kwimakaza amahoro.