Nyamasheke: Abaturage bagire uruhare mu gucunga umutekano- DPC Ntidendereza
Umuyobozi wa polisi mu karere ka Nyamasheke Superintendent Ntidendereza Alfred arasaba abaturage kugira uruhare mu gucunga umutekano no gukumira ibyaha bigaragara hirya no hino mu giturage. Ubu butumwa DPC Supt. Ntidendereza yabuhaye abaturage bo mu murenge wa Bushekeri nyuma y’umuganda udasanzwe wabaye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 19/05/2012.
DPC Supt. Ntidendereza yagize ati: “nimugire uruhare n’ubufatanye mu gucunga umutekano.â€
Umuyobozi wa polisi mu karere ka nyamasheke yasabye abaturage gushyira ingufu mu gukora amarondo kuko bazaba bakumiriye ibyaha mbere y’uko biba, ibyo badashoboye bakitabaza inzego z’umutekano nk’ingabo na polisi n’izindi.
Yabasabye kandi guhangana n’ibyaha by’ihohoterwa rikorerwa mu ngo, amakimbirane yo mu miryango, ndetse ibiyobyabwenge byo ntandaro y’ibindi byaha.
Yabasabye gutanga amakuru mbere y’igihe kuko bazaba bagize uruhare mu gutuma bihagarikwa bitaraba, naho kubihishira bikaba ari ugutiza umurindi abakora ibyaha.
Abaturage ngo bakwiye gufatanya na polisi y’igihugu kugira inama abanyabyaha kuko aribwo buryo bwiza bwo kuhagarika ibyaha. Ababyeyi nabo basabwe kujyana abana babo ku ishuri kuko usanga abana batiga aribo bishora mu ngeso mbi nko kuba mayibobo n’ibindi mu gihe kiri imbere.
Mu rwego rwo kurushaho gukumira ibyaha, ukuriye polisi mu karere ka nyamasheke yahaye nimero za terefoni zigendanwa aba baturage ngo bage batangiraho amakuru cyangwa batabaze igihe bibaye ngombwa.