Abarimu b’Iburasirazuba biyemeje gukangurira abandi inyungu n’amahirwe biri mu Muryango wa Afurika y’Uburasirazuba EAC
Abarimu babiri bahagarariye abandi kuri buri kigo cy’ishuri mu Ntara y’Iburasirazuba baravuga ko bagiye kumenyesha bagenzi babo bakorana ndetse n’abaturage baturanye akamaro kanini Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba ushobora kugirira buri wese washaka kubyaza ubukungu amahirwe menshi Abanyarwanda bafite kuva u Rwanda rwakwinjira muri uwo muryango uhuje ibihugu by’u Burundi, Kenya, Tanzaniya, Uganda n’u Rwanda.
Minisitiri wa EAC Monique Mukaruriza, Minisitiri w’imari Francois Kanimba na governor w’intara y’iburasirazuba Odette Uwamariya mu muhango wo gufungura ku mugaragaro politiki nshya ya EAC
Mu mahugurwa yateguwe na Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba EAC, East African Community, yahawe abarimu bahagarariye abandi mu Ntara y’Uburasirazuba, bagaragarijwe mu buryo bwaguye ko kuva u Rwanda rwakwakirwa muri EAC muri Nyakanga 2010 hari amarembo menshi yakinguriwe Abanyarwanda, bakaba bashobora kwiteza imbere mu nzego zinyuranye igihe bayanyuranamo ubukerebutsi bukwiye kandi bagambiriye gushaka inyungu.
Kuva icyo gihe, ngo ubu ubucuruzi bwarorohejwe cyane, ndetse hari ibiganiro mu rwego rwa politiki bigamije koroshya urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu kurushaho. Kuri ubu ngo abafite ibikorwa bakorera mu Rwanda, bashobora kubigemura ku masoko yo muri biriya bihugu nta mbogamizi nta no kwakwa imisoro.
Nanone kandi ngo abifuza gucururiza mu Rwanda ibikomoka muri biriya bihugu bakuriweho inzitizi n’imbogamizi nyinshi, birimo ndetse no kuba batakwa imisoro ihanitse ikunze gukoma mu nkokora abacuruzi baciriritse.
By’umwihariko, aba barimu bagaragarijwe ko n’isoko ry’akazi n’ubumenyi ryagutse rikaba rinini, kuko ubu Umunyarwanda ashobora gusaba no gukora akazi muri biriya bihugu 5 bigize EAC igihe abifitiye ubushobozi adakumiriwe ngo ni uko ari umunyamahanga.
Ibi cyakora biremerera n’abaturage bo muri biriya bihugu kuza gupiganirwa akazi mu Rwanda, bikaba bisaba ko Abanyarwanda bakangukira gukarishya ubwenge ngo bazabashe guhangana n’abakomoka muri EAC bashobora kuza ari benshi gushaka imirimo mu Rwanda.
Abarimu 102 bitabiriye amahugurwa bavuze ko basobanukiwe kurushaho n’ibyo bumvaga bivugwa kuri EAC ariko batarabicengera. Baremeza ko bagiye kugeza ubwo bumenyi kuri bagenzi babo bose, ndetse bakazanabigeza ku bandi baturage aho batuye, bakanashishikariza buri wese kwitabira kubyaza umusaruro n’inyungu amahirwe ibihugu bigize EAc byafunguriye abaturage babituye bose.