Abatuye Iburasirazuba basabwe gushyira ingufu mu gukumira Ibiza
Imyuzure n’inkangu bimaze igihe bihungabanya ibikorwaremezo hirya no hino mu Rwanda, ndetse bikaba byaranavukije ubuzima abenegihugu hamwe na hamwe ngo ntibishobora kwirindwa burundu buri wese adashyizeho ake kuko ari ikibazo kireba abaturage bose, kandi kikazakemuka ari uko bafatanyije.
Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba bukaba bushishikariza abatuye iyo Ntara gufatana urunana bagakumira hakiri kare ibyo biza biterwa n’imiterere y’isi badashobora guhindura, ariko bakaba bashobora gukumira ingaruka mbi igihe bakurikiza amabwiriza inzego zibishinzwe zitanga.
Guverineri Uwamariya Odette uyobora Intara y’Iburasirazuba aravuga ko iyi mvura yangije ibintu byinshi hafi hose mu Ntara y’Iburasirazuba, haba imyaka y’abaturage, inkangu zasibye imihanda ndetse n’aho imyuzure yafunze amayira, igaca n’ibiraro bimwe na bimwe.
Muri ibi byose ariko, abayobozi b’Intara y’Iburasirazuba barafata abaturage bangirijwe mu mugongo, bakabasaba kudacibwa intege n’ibihombo, imfu ndetse n’ibindi bibazo batewe n’ibiza ahubwo bagakaza umurindi mu kubirwanya.
Guverineri Uwamariya Odetta aributsa abaturage ko imyaka yari yeze mu gihembwe cy’ihinga gishize bayicunga neza, bakirinda kuyigurisha uko biboneye kugirango bateganyirize iminsi iri imbere kuko imvura irimo kwangiza imyaka mu mirima, bikagaragara ko umusaruro ushobora kuzaba muke mu isarura ritaha.
Guverineri Uwamariya yasabye abaturage kandi kurinda abana babo kujya aho iyi myuzure iri n’ahareka amazi menshi igihe cy’imvura kuko hari abashobora gupfiramo cyangwa bagahutazwa bikomeye n’ingufu z’iyo mivumba.
Ntara y’Iburasirazuba hangiritse ubuso bunini bw’imirima yari ihinzwemo umuceri n’indi myaka y’abaturage. Uruganda rutunganya amazi rw’ahitwa I Karenge muri Rwamagana rwugarijwe bikomeye n’imyuzure ku buryo amazi ashobora kuzaba ingorabahizi mu minsi iri imbere mu Ntara y’iburasirazuba n’uduce tumwe na tumwe twa Kigali.
Kuri ubu kandi haranavugwa n’ikibazo cy’amazi y’ikiyaga cya Mugesera yuzuye akagera mu muhanda uhuza Umurenge wa Karembo na Rurenge kuburyo hifashishwa ubwato kubakeneye kuva mu Murenge bajya mu wundi ku rugendo rugera nko kuri metero 300. Uwo muhanda ubusanzwe uhuza Akarere ka Ngoma na Rwamagana.
Ibishanga byo mu karere ka Bugesera nabyo byibasiwe n’imyuzure ikomoka ku migezi ya Nyabugogo, Nyabarongo n’Akagera, bikaba byaranatumye urugomero rwa Kanyonyombya ruri mu Murenge wa Gashora rwahuzaga imirenge ya Juru na Gashora rwangirika. Naho mu Karere ka Kayonza, ikiraro cya Kadiridimba cyahuzaga akarere na Pariki y’Akagera cyatangiye gusenyuka.