Gakenke : Inama y’umutekano yaguye yafashe ingamba zo guhangana n’ibiza
Inama y’umutekano yaguye y’akarere ka Gakenke yateranye tariki ya 21/05/2012 yafashe ingamba zo guhangana n’ibiza hitabwaho gutera ibiti, guca imirwanyasuri ku misozi no gucukura ibyobo byo gufata amazi y’imvura ava ku mazu.
Abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge bitabiriye iyo nama basabwe kongera imbaraga mu kurwanya ibiza haterwa ibiti kuva mu mpinga y’umusozi kugeza hasi.
Basabwe kandi gushishikariza abaturage gutera ibiti ku nkengero z’imihanda no gusiga metero 20 z’umuhanda mu gihe abaturage bahinga mu rwego rwo kuyirinda ibitengu.
Bibukijwe ko mu rwego rwo kurwanya ibiza ku buryo burambye, bagomba guhamagarira abaturage bayobora guca imirwanyasuri no gucukura ibyobo byo gufata amazi y’imvura ava ku mazu.
Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu, iterambere n’imari, Odette Uwitonze yasabye ko hashyirwaho akanama kagomba kuzasura abaturage b’Umurenge wa Rusasa basizwe iheruheru n’imyuzure yo mu mpera z’icyumweru gishize yasenye amazu ikanangiza imyaka kugira ngo harebwe ubufasha bw’ibanze bagezwaho.
Mu mezi abiri ashize, imibare ishyirwa ahagaragara n’ubuyobozi bw’akarere igaragaza ko imvura nyinshi yaguye yateye ibiza byahitanye abantu bane inasenya amazu agera kuri 90 mu karere kose. Iyo mvura yangije hegitare 230 z’ibishyimbo n’umuceri mu bibaya bya Base, Mukungwa na Nyabarongo.
Inama y’umutekano yasuzumye uko umutekano wagenze mu kwezi gushize, isanga ibyaha byaragabanutse cyane usibye icyaha cyo kwangiza abana kikigaruka. Abagize inama y’umutekano yashimye imikorere y’inkeragutabara mu gucunga umutekano, aho zagize uruhare mu kugabanuka bw ibyaha by’ubujura.
Umuyobozi w’Ingabo za Brigade ya 505, Col. Habyarimana Andre yibukije ko abayobozi b’inzego z’ibanze ko ugucunga umutekano kw’interagutabara kudakuraho amarondo y’abaturage yakunganira koperative y’inkeragutabara mu kubungabunga umutekano.