Gakenke : Abaturage barahamagarirwa kurwanya ihohoterwa ry’abana mu munsi w’intwari
Mu muhango wo kwizihiza umunsi w’Intwari kuri uyu wa gatatu tariki ya 01/02/2011 wabereye mu kagari ka Gasiza mu Murenge wa Kivuruga, abaturage bahamagariwe kurwanya ihohoterwa icyari ryo ryose rikorerwa abana.
Umuyobozi w’Ingabo muri batayo ya 5 ikorera mu Turere twa Rulindo na Gakenke, Lit. Colonel Safali Edgar yasabye abantu bakuru kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana kuko ejo ari bo Rwanda rw’ejo ndetse n’intwari z’ejo.
Aha, avuga ko ababyeyi bagomba kurinda abana babo ihohoterwa babajyana kwiga kuko Leta yakoze ibishoboka byose ngo Abanyarwanda bige kugira ngo ejo bazayobore igihugu cyabo bazira amacakubiri kandi bafite uburere bwiza.
Umuyobozi w’Akarere Nzamwita Deogratias yashishikarije ababyeyi kurwanya ihohoterwa bashakira abana babo ibikoresho bakeneye, babarinda gukora imirimo isaba imbaraga, ndetse banabajyana ku ishuri.
Ku birebana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana b’abakobwa, Umuyobozi w’Akarere yahamagariye abangavu kwirinda ababashuka bakabatera inda bityo bakababuza amahirwe y’ejo hazaza.
Agaruka ku munsi w’intwari, Umuyobozi w’Akarere avuga ko ubutwari buri mu muco w’Abanyarwanda aho bateraga ntibaterwe. Ariko ubutwari bukenewe muri iyi minsi ni uko buri wese agmba gukora icyo ashinzwe neza : umuganga akavura abarwayi neza, umwarimu akigisha abana neza n’uwundi mukozi wa Leta agatanga serivise nziza ku bamugana.
Tuyisenge Benoit, umunyeshuri wiga ku Ishuri Ryisumbuye rya Buhuga umwe mubitabiriye uwo munsi avuga ko urubyiruko rugomba kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana bato babavuganira igihe bakoreshwa akazi gasaba imbaraga. Yongeraho ko urubyiruko rugomba kwiyumvamo ko ari imbaraga z’igihugu kugira ngo gitere imbere.
Uwo munsi w’intwari wizihirijwe mu midugudu yose wari ufite insanganyamatsiko igira iti : « Duharanire ubutwari duhashya ihohoterwa ry’abana. »