Kubabarira bituma umutima uruhuka-Musenyeri Rukamba
Kubabarira bituma umutima uruhuka, biruhura umutima wa nyir’ukubabazwa. Ubu ni bumwe mu butumwa bukubiye mu nyigisho Musenyeri Rukamba, umushumba wa Diyosezi gatorika ya Butare, yagejeje ku bari bateraniye mu gikorwa cyo gushyingura mu cyubahiro ndetse no kwibuka abazize jenoside mu Murenge wa Ngoma, Akarere ka Huye, kuwa 20 Gicurasi.
Musenyeri yashimangiye aya magambo abwira abiciwe ababo muri jenoside agira ati: “kubabarira ni ukurekurira undi icyaha yakugiriye. Ni ukwirinda. Hariho abatazagusaba imbabazi kuko batakiriho. Kubabarira ni byo bituma umutima wacu uruhukaâ€.
Kubabarira byanagarutsweho na Dr. Dusingizemungu Jean Pierre, umuyobozi wa Ibuka ku rwego rw’igihugu. We yibukije ko kubabarira bidakuraho ubutabera. Yagize ati : « gusaba ubutabera si bibi. Ntituzanareka gusaba abishe abantu muri jenoside gutera intambwe bagasaba imbabazi abo bahemukiye. Imana izabahe kumva ko bikwiye. »
Minisitiri wa Siporo n’Umuco, Mitari Protais, we yasabye abakoze jenoside kuvugisha ukuri ku byabaye, bakavuga aho abishwe baherereye kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro, kuko ari yo nzira yo kubaka ibyiza. Ngo ni na yo nzira ya nyayo yo guhabwa imbabazi.