Karongi: N’ubwo amashyamba yeguriwe uturere, ikigo kiyashinzwe kizakomeza kuyakurikirana
Ministre w’umutungo kamere Kamanzi Stanislas avuga ko kuba leta y’u Rwanda yarafashe icyemezo cyo kwegurira uturere imicungire y’amashyamba bitavuze ko ubufatanye n’abari basanzwe babishinzwe burangiriye aho.
Ministre Kamanzi asanga gufata neza amashyamba ari inshingano ya buri muturarwanda
Ibi Ministre w’umutungo kamere yabishimangiye mu nama yarigamije gukangurira abayobozi b’uturere mu Ntara y’Iburengerazuba kurushaho gukorana n’abaturage, ndetse n’abacukura amabuye y’agaciro kugira ngo bikorwe bitangiza amashyamba.
“Uturere ntitwumve ko ducutse ku kigo cy’igihugu gishinzwe amashyamba…hazakomeza kubaho ubufatanye mu mahugurwa no muri tekinike, nta mpungenge rero zigomba kubaho ko abakozi b’ikigo bazahagarikwa ku kazi, ariko niba hari abagaragaye ko batakoraga neza, birumvikana ko uturere tuzabigaragaza abafite akamaro bagume mu kazi, abandi baceho. Ikindi kandi ntitukarebe ibintu mu buryo bubi gusa, ahubwo turebe uko ibyo dushinzwe twarushaho kubikora neza.â€
Muri ziriya nama kandi hatumirwamo n’abashinzwe kubungabunga amazi bakagaragaza aho bageze babikora. Kabalisa Vincent de Paul ushinzwe kubungabunga umutungo kamere w’amazi muri ministeri y’umutungo kamere yashimye by’umwihariko gahunda ya MINAGRI yo guca amaterasi y’indinganire mu karere ka Karongi kuko yagize uruhare runini mu kurinda imisozi ubutaka ntibukukumbwe n’amazi ngo buge kwangiza imigezi.
Ibimaze gukorwa rero ni byinshi nk’uko byagaragajwe n’ishami rya MINERENA rishinzwe kubungabunga amazi.
Hifujwe ko amaterasi yakongerwa henshi mu gihugu, n’abaturage bagafatanya n’ubuyobozi mu gushakira amazi y’imvura inzira ziyageza mu migezi atabanje kwangiza imisozi, gutera imigano ku nkengero z’imigezi no gufata amazi y’imvura ku mazu (Imireko n’ibigega). Ibi kandi ngo nta yindi tekinike ihambaye bisaba kuko n’ubundi hari aho bisanzwe bikorwa kandi byagaragaje umusaruro. Igekenewe gusa ni ukureba uko bakongera ubushobozi bwo gukorera hamwe.