GISAGARA: ABANYAMABANGA NSHINGWA BIKORWA B’UTUGARI BAKOZE INAMA
tariki ya 2/2,2012 abanyamabanga nshingwa bikorwa b’ubutugari twose uko ari 59 tugize akarere ka Gisagara bagiranye inama n’ubuyobozi bw’akarere mu rwego rwo kunononsora imikorere y’aba bayobozi mu tugari twabo.
Iyi nama yayobowe n’umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu mu karere, yari igamije kwiga ku ngingo eshatu z’ingenzi ari zo: Gusuzuma umuhigo w’umurenge sacco, kwiga ku kibazo cyo kurangiza imanza no kwiga ku kibazo cy’ingo zibana nabi.
Nk’uko inyandiko zo muri buri mudugudu zabigaragaje haracyari akazi mu bijyanye no gushishikariza abantu kujya mu murenge sacco kuko hari imidugudu ikiri hasi cyane mu mubare w’abantu bihaye ko bazaba bamaze kuwujyamo mu gihe cy’amezi 9.
Bwana Esron wari uyoboye iyi nama yabasabye gukorana umurava bagashishikariza abaturage kujya mu murenge sacco kandi bakagerageza kubasobanurira no kubumvisha amahirwe yo kuwubamo, urubyiruko rwose rugejeje ku myaka 18 rukabarurwa rukajya mu murenge sacco.
Ku kibazo cyo kurangiza imanza hafashwe umwanzuro w’uko abayobozi mu tugari bagenda bakagenzura bakanatanga inyandiko yerekana imanza zananiranye maze zikazajyanwa mu nzego zo hejuru.
Basabwe kandi gutanga inyandiko yerekana ingo zibanye nabi maze ibibazo byazo nabyo bigakemurwa.
Ku kibazo cy’abantu bagomba kwitabira umurenge sacco, hateganyijwe ko nibura muri ariya mezi buri mudugudu ugomba kuba ufite abantu 456.