Baretse amakimbirane bari bafitanye nyuma yo kuganirizwa ku buryo bwo kuyakemura
Umugore witwa Uwiringiyimana Claudine arashimira urubyiruko rwo mu murenge wa Cyanika rwibumbiye muri Club Hope of Future (Icyizere cy’ejo hazaza) kuba rwaramufashijje kwiyunga n’umugabo we nyuma y’igihe kirekire bafitanye amakimbirane ashigiye ku mitungo.
Uyu mugore utuye mu murenge wa Cyanika avuga ko amakimbirane bagiranye yaturukaga ku kuba nta mutungo uhagije bari bafite kandi mu rugo hari abantu benshi.
Uwo mugabo yashatse Uwiringiyimana  nyuma yo gupfusha abagore babari. Abo bagore bakaba barasize abana batandatu, kandi bose baba mu rugo kuri uwo mugabo nk’uko Uwiringiyimana abivuga.
Uwiringiyimana akimara kugera muri urwo rugo ngo yahoraga ashwana n’umugabo we cyane cyane biturutse kuri abo bana  bavugaga ko yabateye ku mitungo. Byatumye atangira nawe kujya ajya guca inshuro hirya no hino, akazana amaronko bakagabana.
Rumwe mu rubyiruko rwibumbiye muri Club Hope of Future rwamenye ko muri urwo rugo hari amakimbirane maze barabasura babigisha uburyo bwo kuyakemura nk’uko Uwiringiyimana abitangaza.
Iradukunda Prosper ukuriye iyo Club avuga ko bahuje Uwiringiyimana n’umugabo we ndetse n’abo bana maze babaganiriza ku buryo bwo gukemura amakimbirane ndetse no kwimakaza amahoro, babereka ko bari gupfa ubusa.
Uwiringiyimana avuga ko ibyo biganiro bahawe n’urwo rubyiruko byabanyuze maze biyemeza kwiyunga. Kuri ubu bariyunze kuburyo nta kibazo bagifitanye mu rugo nk’uko akomeza abishimangira.
Akomeza ashimira urwo rubyiruko kuko rwabafashije cyane. Agira ati “ni nk’Imana yarutuzaniyeâ€.
Urubyiruko rwibumbiye muri Club Hope of Future rukora ibikorwa bitanduanye byo kwimakaza umuco w’amahoro, gukemura no gukumira amakimbirane muri ako gace. Bigisha abantu batandukanye ku buryo bwo kwimakaza amahoro ndetse no guhashya amakimbirane.
Ibyo bikorwa byose bakora babiterwa mo inkunga n’umushinga w’abanyamerika IREX/USAID (International Research and Exchange Board), uharanira kwimakaza amahoro.
Â