Abatwara ibicuruzwa bitagira inyemezabuguzi bazacibwa amande guhera mu cyumweru gitaha
Iki cyemezo cyafashwe n’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA), cyagejejwe ku bikorera mu nama yabereye mu nzu mberabyombi y’Akarere ka Huye uyu munsi tariki ya 23 Gicurasi. Iyi nama yari yatumiwemo abikorera bo mu Turere twa Huye, Gisagara, Nyaruguru na Nyamagabe, ikaba yayobowe na Komiseri w’imisoro y’imbere mu gihugu, Bumbakare Pierre Celestin.
Nk’uko uyu mukomiseri yabisobanuye, ngo byakunze kugaragara ko abantu benshi batagaragaza inyemezabuguzi (facture) z’ibyo baranguye. Ibi bikaba biri mu bituma abantu bamwe babasha kubeshya ku mafaranga bacuruza, hanyuma bagatanga imisoro itajyanye n’ibyo baba bungutse nk’uko amategeko abiteganya.
Ku bw’iyo mpamvu, guhera kuwa mbere tariki ya 28, imodoka zitwaye ibicuruzwa zizajya zisabwa inyemezabuguzi byaguriweho. Nizibura, ba nyir’ibicuruzwa bazajya bacibwa amande.
Kubera ko byagaragaye ko hari ibicuruzwa bifatwa nta nyemezabuguzi abashoferi bakabeshya ko ba nyir’ibicuruzwa basigaye inyuma bakaba ari bo bari buzizane, komiseri yavuze ko iki kinyoma batazacyemera, ko batazabura gucibwa amande. Yunzemo agira ati:â€ibicuruzwa byose bigomba kuba biri kumwe n’impapuro zibiherekeje.â€
Uretse n’imodoka zikorera ibicuruzwa, ngo abacuruzi b’i Huye bafashe akamenyero ko kudatanga inyemezabuguzi mu kazi kabo ka buri munsi. Ngo usanga baha fagitire abazibabajije gusa na bwo bakababaza niba bakeneye iziriho TVA cyangwa izitayigira. Bumbakare ati: “aka ni akamenyero kabi.
Ababikora turabazi, twakabaye twarabahannye ariko twashatse kubanza kubigisha kugira ngo bazabireke bibavuye ku mutima. Nibakomeza kunangira ariko tuzagera aho tubahane.â€
Bumbakare kandi yasobanuye ko igituma ibihano biza babanje kwigisha abantu ari ukubera ko baba bifuza ko bakomeza gukora bityo n’igihugu kikahazamukira. Ngo guca amande abacuruzi, akenshi bibasubiza inyuma bigatuma badakora neza.
Abadakoresha inyemezabuguzi bagamije kwihisha imisoro rero bararye bari menge. Baca umugani mu Kinyarwanda ngo abarinzi bajya inama inyoni zijya iyindi. Gusa ntimumbaze ngo inyoni ni bande, abarinzi ni ba nde!