Guverineri Bosenibamwe yasuye ibikorwa by’iterambere muri Kinihira
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, kuri uyu wa kabiri tariki 22/05/2012 yasuye ibikorwa bitandukanye by’iterambere mu murenge wa Kinihira akarere ka Rulindo, ndetse aganira n’abaturage bo muri uyu murenge.
Nyuma yo gusura uruganda rutunganya icyayi Sorwathe, koperative y’abahinzi b’icyayi Assopthe, Ibitaro bya Kinihira ndetse n’ahagiye kubakwa ishuri ry’imyuga, Guverineri Bosenibamwe Aime yaganiriye n’abaturage abashishikariza kurushaho kwiteza imbere.
Yagize ati: “Umurenge wa Kinihira ufite agahigo mu gihugu cyose ko kugira ibigo by’imari iciriritse bigera kuri 4 kandi bikora neza. Nimukoreshe ayo mahirwe mufite, mwizigamire, mwake inguzanyo maze mukore mwiteze imbereâ€.
Guverineri yanavuze kandi ko uyu murenge ufite amahirwe menshi, kuko ugiye kwibonera ibitaro byo mu rwego rwo hejuru, kuri ubu byuzuye bikaba biteganya gutangira kwakira abarwayi bitarenze ukwezi kwa karindwi.
Ati: “Abarwayi ntabwo bazongera gukenera kujya ku ivuza mubitaro kure, kuko mugiye kwibonera ibitaro bijyanye n’igihe tugezemo hafi yanyuâ€.
Abatuye uyu murenge kandi ngo bagiye kubona umuhanda wa Kaburimbo, uzanyura Base – Kinihira – Nyagatare mu gihe cya vuba, ukazarushaho gukura mu bwigunge abawutuye ukanoroshya ubuhahirane.
Amwe mu mateka yaranze umurenge wa Kinihira, ni uko ariho habereye amasezerano y’amahoro; hakaba harabaye ikicaro cy’intara y’Amajyaruguru kugeza mu 2011, ndetse nk’uko byemezwa n’abawutuye ngo ntabwo bigeze bijandika mu bikorwa bya jenoside ku rwego rumwe n’ahandi.