Umuco wo kwishingikiriza ubwoko wagakwiye kuranduka burundu hakimikwa ubushobozi-Capt Kirenga
Capt. Egide Kirenga ushinzwe guhuza abasirikare n’abasivile muri tumwe mu turere two mu ntara y’Amajyepfo yasabye abatuye umurenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga mu ntara y’Amajyepfo ko ababa bagifite umuco wo kugendera ku bwoko nk’uko byahoze bawucikaho ahubwo bakagendera ku bushobozi umuntu agaragaza.
Ibi akaba yabibasabye mu kiganiro cy’ubumwe n’ubwiyunge cyahawe abavuga rikumvikana bo mu murenge wa Nyamabuye yabaye ku wa 23 Gicurasi 2012.
“Kuba umuhutu cyangwa umututsi ntibibe ari byo umuntu yishingikiriza cyangwa ngo bibe iturufu yo kugira ngo ugere ku mwanya runaka cyangwa ku butegetsi ahubwo twerekane ubushobozi maze ugushaka abe aricyo aherahoâ€.
Capt. Kirenga akaba avuga ko ibi byagakwiye guhera mu mashuri mato maze abana bakigishwa gukora kandi no kwerekana ubushobozi bwabo bagakura batagendera ku moko.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamabuye, Jean Baptiste Mugunga we asanga irondakoko ahanini rikurizwa mu miryango.
Mugunga ati: “buriya byose byigirwa ku mashyiga aho mu miryango yanyu niho ababyeyi babi babiba imbuto mbi mu bana babo maze bakabaha amateka atari yoâ€.
Kirenga avuga ko ababyeyi bakwiye kwiga gutoza umuco mwiza abana babo kandi na buri munyarwanda wese akagira ukwishyira akizana mu gihugu cye ntawumuheza.