Ngoma: Abaturage barasaba abahatanira umwanya wo kuzapiganira kuyobora akarere ka Ngoma kutabeshya abaturage
Nyuma y’igihe akarere ka Ngoma kamaze kayoborwa n’umuyobozi w’agateganyo, ubu abahatanira kuvamo uziyamamaza kuri uyu mwanya baramenyekanye ndetse banatangira kwiyamamaza.
Kugeza ubu abakandida umunani barimo kuzenguruka utugali twose tugize uyu murenge ari nako biyamamaza bagaragaza ibyo bazageza ku karere baramutse batorewe kukayobora.
Mu kwivuga ibigwi abenshi bahurije ku kugeza ku iterambere akarere ka Ngoma bakora ubuvugizi ngo amazi n’umuriro bigere mu midugudu yose aho kuguma mu mugi gusa, ibindi ni ugukora imihanda igezweho, ubutabera, service zihuse n’ibindi.
Ubwo barangizaga kwivuga ibigwi umwe mu baturage bari aho yashimye imigambi bafite aboneraho kandi no kunenga abagera ku buyobozi bakibagirwa ibyo basezeranije abaturage.
Yagize ati: “Ni byiza ariko murabe mutari kutubeshya nkuko bimenyerewe. Rwose birabe atari ukwirarira kuko igihugu gikeneye abakozi batiganda.â€
Umuyobozi w’akarere w’agateganyo Mupenzi George nawe yavuze ko nta muntu wari ukwiye kubeshya ahubwo ko bagomba kureba ibishoboka kandi akizera ko leta y’ u Rwanda ifite ingufu ko ishyigikiye iterambere ndetse agasaba n’abaturage kutazaterera iyo ahubwo bagafatanya kugera kuri byinshi byiza.
Biteganijwe ko amatora yo gusimbuza umujyanama weguye wo mu murenge wa Kibungo azaba tariki ya 26 Gicurasi naho umuyobozi w’akarere ka Ngoma akazatorwa na njyanama y’akarere kuwa 31 Gicurasi 2012.