Mu iterambere kwihuta byonyine ntibihagije, dukwiye kuvuduka-Guverineri Uwamariya
Guverineri Uwamariya yatumye ba Gitifu kurahura ubumenyi bazakoresha mu rugamba rw’iterambere
Guverineri Uwamariya Odetta uyobora Intara y’Iburasirazuba arahamagarira abaturage n’abayobozi muri iyo Ntara kongera umuvuduko mu bikorwa by’iterambere, bakarenza kwihuta basanganywe, ndetse aho bishoboka abantu bakavuduka bakirukanka.
Mu biganiro yagiranye n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari two mu Ntara y’Iburasirazuba mbere y’uko bajya mu ngando bazamaramo ibyumweru bibiri mu Kigo cy’amahoro cya Nkumba mu Karere ka Burera, umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba yabasabye kujya mu ngando bakarahuramo ubumenyi bwinshi bukenewe mu kunoza umurimo bakora.
Uyu muyobozi w’Intara yavuze ko umuvuduko abantu basanganywe mu Ntara y’Iburasirazuba ukwiye kongerwa, aho abantu basanzwe bihuta bakaba ndetse bakongeramo imbaraga bakavuduka bakirukanka.
Ibi ngo byagaragajwe n’ibipimo by’ibarura ryakozwe mu mwaka ushize, aho Intara y’Iburasirazuba yagaragaweho no kugira umuvuduko muto mu kwiteza imbere. Ibipimo byagaragaje ko mu myaka itanu ishize Intara y’Iburasirazuba yagabanuye ubukene ku gipimo cya 9.4% mu gihe izindi Ntara zagabanuye ubukene ku bipimo biri hejuru.
Guverineri Uwamariya Odetta uyobora Intara y’Iburasirazuba akaba asaba abatuye Intara y’Iburasirazuba bose, ndetse n’abayikoreramo ibikorwa binyuranye kongera umuvuduko, bakihuta kurushaho.
Â