Ngoma: Hari gufatwa ingamba zo kugabanya ubushomeri
Ikibazo cy’ubushomeri kiri kugenda gifata indi ntera mu Rwanda ndetse no ku isi hose, uko cyiyongera ariko ninako n’ingamba zifatwa ngo gikemuke.
Zimwe mu ngamba aka karere gafite ni uguha ingufu amakoperative ndetse no kureshya ba rwiyemezamirimo bakaza gushora imari mu karere ka Ngoma bityo bigaha akazi abashomeri.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyateguwe n’akarere ka Ngoma ,aho abaturage nabo bahabwaga ijambo kuko cyacaga kuri radio izuba,abaturage bagaragaje impungenge z’abanyeshuri barangiza kwiga bakabura akazi maze babaza icyo akarere kabitekerezaho.
Ubwo umuyobozi w’akarere ka Ngoma wagateganyo Mupenzi George yasubizaga kuri iki kibazo yavuze ko kugeza ubu ikintu cyagabanya umubare w’abashomeri ari ugukangurira abashoramari kuyishora muri aka karere bityo imishinga bashoramo imari igatanga akazi ku bashomeri.
Ikindi uyu muyobozi yavuze ko gitekerezwaho ngo kigabanye uyu mubare ni uguteza imbere amakoperative y’abahinzi akava kukugurisha umusaruro akagera kukuwitunganyiriza.
Yabisobanuye agira atiâ€Â Hakenewe guha ingufu aya ma cooperative kuko uko akomera ari nako akenera abakozi besnhi yaba abize ndetse n’urubyiruko muri rusange. Ikindi ni imishinga nka za VUP aho abarangije kwiga bahabwa akazi k’ubukapita bagahembwa, ibi byose nibyo biteganwa.â€
Ikindi cyavuzwe ni umushinga wo gutunganya urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusumo aho uyu mushinga uzaha abantu benshi akazi yaba abize n’abatarize ngo rero Ngoma nk’akarere gaturiye Kirehe irimo uru rugomero ngo kazabyungukiramo.
Bamwe mu babyeyi usanga kubera ko baba biteze ko umwana wabo arangiza agahita abona akazi usanga iyo umwana abuze akazi akamara imyaka myinshi mu rugo iwabo bamwinuba ndetse bikaba bituma hari bamwe bahitamo kujya mu mijyi ntacyo bagiye gukorayo mu rwego rwo guhunga ababyeyi babo.
Mu Rwanda ikibazo cy’ubushomeri nubwo kitaratera hejuru cyane ,hari benshi bamara imyaka igera kuri ine ndetse bakanarenza batagira akazi nyamara bararangije kwiga amashuri yisumbuye. Imwe mu ngamba zafashwe ni ugukangurira urubyiruko kwihangira imyuga iyi gahunda ariko nayo ikaba yarahuye n’imbogamizi yo kubona igishoro kuko no mu mabanki kubona inguzanyo babasaba ingwate bakazibura.
Â