Abantu 30,5% bemeza ko Abanyarwanda bakirebera mu ndererwamo y’amoko
Ubushakashatsi buherutse gushyirwa ahagaragara na komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya jenoside, bwerekana ko abanyarwanda bagera kuri 30,5% bemeza ko hari abakirebera mu ndererwamo y’amoko.
Umuyobozi w’akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Fortune Mukagatana akaba ari we wagejeje ibyavuye muri ubu bushakatsi ku bavuga rikumvikana bo mu murenge wa Nyamabuye ku wa 23 Gicurasi 2012.
Ubu bushakashatsi bwerekana ko hari abantu bagera kuri 24,7% bemeza ko abanyarwanda batizera abo batari kumwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi
Mu gihe cy’ubu bushakashatsi bamwe mu babajijwe, harimo abavuga ko leta idacunze neza amacakubiri ashingiye ku moko ashobora kongera kubyara andi makimbirane nk’uko byabayeho mbere y’umwaka w’1994 ndetse bikaza kubyara jenoside yakorewe Abatutsi muri uwo mwaka.
Hakaba n’abandi bemeza ko amakimbirane yagaruka mu Rwanda mu gihe ikibazo cy’ubusumbane mu mutungo kititaweho ndetse ngo n’amashyaka ari muri bimwe bikomeye bishobora guteza amakimbirane.
Ubu bushakashatsi bukomeza bwerekana ko hari abantu bagera kuri 39,9% bavuga ko n’ubwo bitemewe n’amategeko ariko ngo hari abanyarwanda bashobora kongera gukora indi jenoside kuko batarava ku izima kandi bakaba barabuze imbarutso.
Nyamara abagera kuri 70% bo bemeje ko nta ntambara ishobora kuba mu Rwanda mu minsi mike iri imbere. Aha bamwe mu bacukumbuzi bakaba bibaza mpamvu ki aba babajijwe bavuze mu minsi mike iri imbere.
Abandi 90% bemeje ko abanyarwanda muri iki gihe basigaye babanye bidashingiye ku moko kuko ngo kenshi iyo ujya gusaba serivisi runaka utajya urinda kureba ubwoko bw’uwo ugiye kuyisaba ahubwo ngo ureba umuntu ugiye kuyisaba niba koko ashobora kuyiguha uko ubyifuza cyangwa se ko abishoboye.