Abanyarwanda barashishikarizwa kwirinda ibiyobyabwenge cyane cyane urubyiruko
Buri wese arasabwa kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge
“Dushyire hamwe twese twubake u Rwanda ruzira ibiyobyabwenge†niyo nsanganyamatsiko y’umwaka wa 2012 mu kurwanya ibiyobyabwenge no kubica mu Rwanda. Abaturage barasabwa cyane kuba buri wese ijisho rya mugenzi we mu gukumira no kwirinda kunywa ibiyobyabwenge cyane cyane hitabwa ku rubyiruko.
Ingaruka z’ibiyobyabwenge ni nyinshi kandi u Rwanda rwafashe iya mbere mukubirwanya
Ingaruka z’ibiyobyabwenge ni nyinshi kandi zisenya u Rwanda n’Abanyarwanda babikoresha. Zimwe muri izo ngaruka harimo nko gupfa,kurwara,kugira ubumuga ,umutekano muke,kudindiza igihugu,ubukene mu miryango,kutiga neza ku banyeshuri babifata, ubuzererezi, kwishora mu mibonano mpuzabitsina ukaba wakwanduriramo virusi itera SIDA n’ibindi. Izi ngaruka zose zishobora kugera ku muntu wanyweye ibiyobyabwenge bitewe n’uko nyine aba yayobye ubwenge bitewe n’ibyo yanyweye,bityo akaba yakora n’ibyo atagamije gukora rimwe na rimwe bikaba ari na bibi cyane byamushora mu kaga.
Ikibabaje ngo ni uko ahanini urubyiruko arirwo ahanini rwishora muri ibyo biyobyabwenge,bityo rukandirika kandi nyamara ari rwo rwari ahazaza h’u Rwanda. Gusa n’abakuru nabo ntitwakwibagirwa ko bakoresha ibiyobyabwenge ari nayo mpamvu mu nzego zose ,ku bufatanye bwa Polisi,Imbuto Foundation,na Minisiteri y’urubyiruko hatangijwe mu  kwezi k’ukuboza mu mwaka wa 2011 ,ubukangurambaga kuri gahunda yo guca no kurwanya ibiyobyabwenge,hasobanurwa ububi bwabyo,ingaruka zabyo ndetse abantu bashishikarizwa kubyirinda no kubirinda urubyiruko . Iyi gahunda ikaba yaraje ikurikira iyatangijwe muri 2006 yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Fata umwana wese nk’uwaweâ€yanatangijwe na Madamu Jeanette Kagame.
Mu mwaka wa 2012 hafashwe gahunda yo kurwanya ibiyobyabwenge
Muri uyu mwaka wa 2012, gahunda yo guca ibiyobyabwenge cyane mu rubyiruko irakomeje, buri Munyarwanda akaba asabwa kuba ijisho rya mugenzi we mu kurandura burundu ibiyobyabwenge. Mu kurwanya no guca ibiyobyabwenge buri Munyarwanda arasabwa bwa mbere kwirinda kunywa,gucuruza,gukwirakwiza no gukora ibiyobyabwenge. Buri wese kandi agafata iya mbere mu kubirinda na mugenzi we.
Ni muri urwo rwego Minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga,itumanaho n’isakazabumenyi “MYICTâ€yafashe iya mbere mu gushyiraho itsinda rigizwe n’abantu 7 rihagarariye gahunda yo kurwanya ibiyobyabwenge mu rwego rw’igihugu. Rikaba rifite inshingano yo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo kurwanya ibiyobyabwenge . Mu kugira ngo gahunda yo kurwanya ibiyobyabwenge ishyirwe mu bikorwa nta mbogamizi,amadini yose yo mu Rwanda akazabigiramo uruhare ashishikariza abayoboke bayo,inzego za Leta ,imiryango idaharanira inyungu n’itangazamakuru nabyo bikaba bizagira uruhare muri gahunda yo guca ibiyobyabwenge.
Ku rwego rw’umurenge,akagari n’umudugudu muri buri karere hakaba harashyizweho imboniâ€focal point†aho hazashyirwaho amatsinda agizwe n’abantu 7 bazakurikirana ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo guca ibiyobyabwenge.
Buri Munyarwanda akaba asabwa kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge agira ikibazo icye,agira inama  yo kubireka ababikora,ababikwirakwiza,ababinywa yaba azi,bananirana akagira uruhare mu gutanga amakuru ku nzego zibishinzwe. Buri wese akaba kandi  asabwa kugira inama ababaswe n’ibiyobyabwenge yo kubireka,akabikora afite umutima w’urukundo n’impuhwe nk’uko Assistant Inspector Mushimyimana Theresie ukorera mu karere ka Nyabihu yabitangarije abaturage.
Igikorwa cyo kurandura burundu ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge kikaba kizamara amezi 6, aho kizatangira kuri uyu wa 26/05/2012 mu turere twose. Mu rwego rw’igihugu kikazatangirira mu karere ka Gatsibo mu murenge wa Kabarore ,kikazatangizwa na Madamu Jeanette Kagame aho azashyira ibuye ry’ifatizo mu kubaka amacumbi y’abarimu mu burezi bw’ibanze bw’imyaka 12.Aho kandi  hakazatangwa ubuhamya ku ngero nziza zabayeho mu kureka ibiyobyabwenge.
 Â
Â