Ngoma: Ba rwiyemeza mirimo badakurikiza amabwiriza ya DAO bagiye kujya basubizwamo
Bamwe muri ba rwiyemezamirimo batsindira amasoko yo gukora ibintu bitandukanye mu karere ka Ngoma bakabisondeka ntibakurikize amabwirizwa  y’isoko (DAO)baraburirwa ko bazajya bahita babisubizwa bakabisubiramo.
Aya ni amagambo yavuzwe n’ umuyobozi w’ akarere ka Ngoma w’ agateganyo Mupenzi George kuri uyu wa 17 Gicurasi 2012 ubwo yari mu kiganiro n’ abanyamakuru cyacaga kuri radio izuba maze umuturage akamubaza ikibazo cy’inzugi ku mazu y’ abacitse ku icumu batishoboye zisondetse.
Mupenzi yakomeje avuga ko ubu hagiye gukorwa igenzura ryimbitse ku Bantu bahawe isoko ryo gukora inzugi zo gukinga amazu y’ abacitse ku icumu batishoboye ndetse n’isoko ku bikoresho by’intebe ,inzugi ndetse n’amadirishya byari gukoreshwa mu mashuri yubatswe muri 9 YBE na 12 YBE, maze ibisondetswe bigasubizwa ba nyirabyo bakabisubiramo.
Yabisobanuye agira ati†Abanyarwanda nibibagirwe imyumvire yuko ibya leta biririrwa ubusa ubu siko biri. Abasondetse intebe ,inzugi n’ibindi mu masoko twatanze bazabisubizwamo. Tugiye gushyiraho comite ibigenzura kandi bizakorwa kuko imyumvire nkiyo igomba guhinduka.â€
Uwabajije icyo kibazo yavugaga ko inzugi bahawe zisondetse ndetse ko ziteye ikibazo ,nyamara icyo kibazo si icye wenyine kuko ngo ibibazo nkibyo byagaragye kuri benshi. Umuyobozi w’akarere w’agategenyo akaba yarashubije ko icyo kibazo yari akizi kandi ko bagiye kukigenera umuti.
Ubusanzwe ujya gupiganira isoko ahabwa igitabo gikubiyemo uko isoko rimeze n’uburyo n’ ibizakorwa (DAO) kugirango rwiyemezamirimo ashingireho agena amafaranga yatanga kuri iryo soko.
 Â