Nyamasheke: Abaturage barasabwa uruhare mu gukemura ibibazo hagati yabo
Mu nama yahuje abaturage b’umurenge wa Bushenge wo mu karere ka nyamasheke n’umuyobozi w’akarere wungiririje ushinzwe imari, ubukungu n’iterambere, abaturage basabwe kujya bagira uruhare mu gukemura ibibazo hagati yabo kuko ari bo baba bazi ukuri kuri ayo makimbirane.
Muri iyi nama yateranye kuri uyu wa kane tariki ya 24/05/2012, umuyobozi w’akarere wungiririje ushinzwe imari, ubukungu n’iterambere Bahizi Charles yasabye abaturage gukemura amakimbirane binyuze mu mucyo, hakabaho kumvikanisha impande zombi kandi bakirinda ruswa kuko itaganisha igihugu ku iterambere.
Bahizi yagize ati: “sinibaza ukuntu ikibazo cy’isambu cyangwa uburengere kizamuka kikagera mu nzego zo hejuru kandi abaturanyi bazi neza ukuri!â€
Yasabye abaturage kujya begera abaturanyi babo bafitanye amakimbirane bakabahuza bakabunga. Yabasobanuriye kandi ko kugira ngo ikibazo kirangire neza ari uko impande zose zemera ubwumvikane zigahurira ku mwanzuro umwe ugashyirwa mu bikorwa.
Muri iyi nama kandi abaturage b’umurenge wa Bushenge basabwe kubahiriza ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za leta zitandukanye iganisha ku iterambere ryabo ndetse n’igihugu muir rusange.