KARONGI: Ntaho tugonganira n’izindi nzego ahubwo turuzuzanya – Ryumugabe Alphonse
Mu Nteko Rusange y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko y’akarere ka Karongi yaberaga mu murenge wa Rubengera, umuhuzabikorwa wayo Ryumugabe Alphonse yatangaje ko bakorana neza n’inzego z’ubuyobozi busanzwe muri Karongi: “Ntaho tugonganira n’izindi nzego ngo twumve ko aho tugeze turi ba mayor cyangwa ba gitifu, ahubwo turuzuzanya kuko twese dutahiriza umugozi umweâ€
Muri iyo Nteko Rusange y’urubyiruko rwa Karongi, bagaragaje ifoto rusange y’ibyo bagezeho muri iyi manda. Iby’ingenzi nk’uko byasobanuwe na Ryumugabe harimo kubakira amazu 5 n’ubwiherero abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, mu gihe cy’icyunamo bashyizeho agaseke ko gufasha abacitse ku icumu batishoboye babasha gukusanya 500.000 byakoreshejwe mu kubagurira amatungo magufi. Banashyizeho koperative nshya 10 z’urubyiruko 4 muri zo babasha kuzishakira ibyangombwa. Mu mishinga 10 ya mbere yatoranyijwe guhabwa inkunga ya leta muri Karongi imishinga 4 ya mbere ni iy’urubyiruko.
Senateur Mukankusi Perrine, uhagarariye urubyiruko mu Nteko Ishingamategeko akaba anakomoka mu murenge wa Bwishyura, akarere ka Karongi, yari yatumiwe mu nama nk’umushyitsi mukuru.Urubyiruko rwa Karongi ariko rwerekanye impungenge bahura nazo harimo kuba ingengo y’imari rugenerwa na leta ikiri nke ku buryo hari ibyo batabasha gukora, kuba nta munyamabanga uhoraho bafite, no kuba urubyiruko rutabasha kubona inguzanyo mu mabanki kubera kubura ingwate.
Asubiza ikibazo cy’umunyamakuru niba hari icyo leta yakora mu kongera ingengo y’imari igenerwa urubyiruko, yavuze ko leta itabasha gukemura ibibazo byose yonyine ishingiye ku ngengo y’imari y’igihugu: Senateur Mukankusi ati:
 “Ni yo mpamvu leta ishyiraho politike zitandukanye zifasha abaturarwanda kwiteza imbere harimo amabanki n’ibigo by’imari iciriritse, ibigega bitera inkunga amakoperative nka BDS, amahugurwa y’urubyiruko mu kwihangira imirimo n’ibindi.â€
Senateur Mukankusi yasabye urubyiruko kutibagirwa jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ababwira ko iyo itaba abanyarwanda baba bageze kure. Nituyigiraho bizatubera isomo ry’uko wica umuntu ukaba utabasha ku mugarura, kandi iyo uriye ibye birashira ntibigire icyo bikumarira kuko uba utarabiruhiye. Niyo mpamvu abayikoze nanubu bagifite ipfunwe, imitima ibakomanga mu gihe abandi baba batera imbere.
Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu mu karere ka Karongi Hakizimana Sebastien nawe yemeranya na Senateur Mukankusi agashimangira ko ibyo leta y’u Rwanda ikora byose biba bifite aho bihuriye n’urubyiruko, akongeraho ko urubyiruko ari rwo rugomba kugena uburyo rufashwamo rwibumbira mu makoperative.
Â