Nyagatare: Umwaka uzajya kurangira abafatanyabikorwa b’Akarere bakoresheje amafaranga asaga miliyari eshatu n’igice
Kuri uyu wa 24 Gicurasi 2012, mu muhango wo gusoza imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Nyagatare Perezida w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa (JAF) yatangarije abaryitabiriye n’abari baje mu muhango wo kurisoza ko JAF y’Akarere ka Nyagatare iteganya ko muri uyu mwaka izakoresha ingengo y’imari y’amafaranga arenga miliyari 3,5 mu bikorwa by’iterambere ry’akarere.
Umuyobozi wa Kaminuza y’Umutara Polytechnic wavuze ijambo mu izina ry’abafatanyabikorwa bitabiriye iri murikabikorwa dore ko n’iyi Kaminuza yaryitabiriye, Gashumba James, yavuze ko bishimiye iri murikabikorwa kuko ryabafashije kumenyana nk’abafatanyabikorwa b’akarere no kumenya neza ibyo buri mufatanyabikorwa akora. Gashumba akaba yagize ati “Icyiza kisumbuyeho ni uko tutaje aha tuje kurushanwa. Twaje kugira ngo duhurize hamwe ingufu kandi twisuzume tumenye ibegenda neza n’ibyo dukeneye gukosora.â€
Naho Muganwa Stanley, Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe ubukungu, akaba yashimiye abitabiriye iri murikabikorwa kuko ngo bamuritse ibikorwa byiza kandi byose bifitanye isano n’iterambere ry’akarere. Ibi bijya gusa n’ibyavuzwe na Karerangabo Isabèle, Intumwa ya Minisitiri w’Ubutabera Karugarama Tharcice usanzwe afite mu nshingano ze kugira inama Akarere ka Nyagatare, washimye ibikorwa byamuritswe aho yavugaga ko byose bishingiye ku byo abaturage bo mu Karere ka Nyagatare bakenera.
Karerangabo Isabèle akaba yaboneyeho kubasaba ko ibikorwa by’indashyikirwa yabonye bamuritse bitagombye kugarukira ku rwego rw’Akarere ka Nyagatare gusa bityo bakaba bagomba kujya babitwara mu mamurikabikorwa n’amamurikagurisha abaho ku rwego rw’igihugu bakabisangiza abandi Banyarwanda kuko ngo asanga byafasha mu kwihutisha iterambere ry’igihugu.
Akarere ka Nyagatare ngo gafite abafatanyabikorwa basaga magana abiri cyakora abanditse bakorera mu ihuriro ry’abafatanyabikorwa (JAF) ngo bakaba ari ijana na mirongo itatu gusa. Ibikorwa bamuritse muri murikabikorwa ryabaye ku wa 23-24 Gicurasi 2012 bikaba byari byiganjemo ibijyanye n’ubuzima, uburezi, ubunzi, imibereho myiza y’abaturage, ubukungu (amabanki), ubukorikori n’ubutabera.