Nyamasheke: One stop center izihutisha imitangire ya serivisi mu biro by’imicungire y’ubutaka
Kuba serivisi zose zirebana n’imicungire y’ubutaka mu karere ka Nyamasheke zarahurijwe hamwe muri one stop center, ngo bizagira uruhare mu kwihutisha serivisi zihabwa abaturage bagana ibyo biro.
One stop center y’ibiro by’imicungire y’ubutaka ngo igamije gutanga serivise nziza kandi zihuse kuri buri wese mu birebana n’imicungire y’ubutaka, imitunganyirize y’imigi, imiturire, ibikorwa remezo ndetse no gufata neza ubutaka nk’uko Ntezimana Aphorodis, umuhuzabikorwa w’ibiro bishinzwe imicungire y’ubutaka abitangaza.
Ntezimana avuga ko impamvu bizihutisha serivisi ari uko ubusanzwe buri wese yakoraga ibimureba akazategereza undi, ariko kuba bari mu biro bimwe umwe azajya ahita ahereza dosiye uwo igenewe, bityo iminsi yo gutegereza igabanuke.
Akomeza avuga ko mu byumweru bitatu one stop center imaze itangiye, iminsi yo gutanga ibyangombwa byo kubaka yavuye ku cyumweru ikajya ku minsi itatu.
One stop center izanafasha gushyira mu bikorwa igishushanyo mbonera cy’akarere ka nyamasheke no kunoza imiturire hashyirwa mu bikorwa ibishushanyo mbonera by’imidugudu muri buri kagari.
Ntezimana avuga ko kubera ko one stop center ikiri kwiyubaka, bagihura n’imbogamizi zo kutagira bamwe mu bakozi bakenewe muri yo. Aha, atanga urugero rwo kuba nta mukozi w’ikigo gishyinzwe ingufu, isuku n’isukura (Ewsa) barabona, bikaba bisaba ko umuntu ushaka kubaka yigira kuri Ewsa gusaba umuriro n’amazi kandi bifuza ko byose byajya bikorerwa mu biro bimwe.
Arasaba kandi abaturage kugana one stop center kuko serivisi zihuta hakaba nta muntu n’umwe ukwiye kubaka adafite ibyangombwa. Arasaba abubaka ko bakwiye guharanira gushyira u bikorwa igishushanyo mbonera cy’akarere, bitewe n’aho bashaka kubaka.