Imiyoborere myiza ni umusemburo w’ubukungu n’iterambere ry’igihugu
Umukozi w’umushinga witwa “Rwanda governance for Production†wo mu kigo Rwanda Governace Board, Sandra Shenge, avuga ko abayobozi bose guhera ku nzego z’ibanze bafite uruhare mu guteza imbere akarere hitawe ku buryo gateye, ibihera, umutungo kamere wako, ubutaka bwako n’ibyo abaturage bashoramo imbaraga kurusha ibindi.
Ubwo yaganiraga n’abayobozi b’akarere ka Nyabihu, uyu munsi, Sandra yavuze ko abayobozi bagomba kureba imiterere y’akarere bakoreramo ndetse n’umutungo kamere maze bagakora igenamigambi ry’akarere babishingiyeho ndetse n’ibyo babona bashyiramo imbaraga byatuma buri gace mu two bayobora gashobora gutera imbere.
Sandra yemeza ko ibi bizagerwaho mu Rwanda igihe imihigo izajya ikorwa hashingiwe ku miterere y’uturere n’ibikazanira iterambere. Bizagerwaho cyane cyahe hitawe kuri gahunda zo guhuza ubutaka no gutera imyaka iberanye n’akarere. Indi ngamba ni guteza imbere ibice by’ibyaro hashorwamo imari hanyuma abaturage bagahabwa akazi; ibyo ariko bigakurikiza ibipimo akarere runaka gafite biboneka ko byagateza imbere.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu bwishimiye iyo gahunda nziza bwagejejweho kandi buvuga ko bugiye gushyira inama bagiriwe mu bikorwa. Mukaminani Angela, umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu, yavuze ko akarere kazabyitaho muri gahunda kazakora mu mwaka utaha mu rwego rwo kwiteza imbere.
Ubushakashatsi bw’igerageza bwakozwe mu karere ka Nyamagabe bwagaragaje ko hari agace gakunze kubonekamo inzara nyinshi ariko kubera ibikorwa byo guhuza ubutaka mu buhinzi inzara yagiye ishira kugeza ubwo Nyamagabe iza mu myanya myiza ku bijyanye n’iterambere ry’abaturage no kwesa imihigo.
Mu karere ka Nyagatare ho hashobora gukorwa ibikorwa bijyanye n’ubworozi buhakorerwa bikaba aribyo bishorwamo imari, bigashyirwamo ingufu, bitewe n’uko ari yo mishinga ikunze kuhaboneka.
Umushinga “Rwanda Governance for Production†yatangiye nyuma y’umwiherero wa Kivu mu mwaka wa 2010. Muri uwo mwiherero hatanzwe ibitekerezo ko ubuyobozi bwiza bushobora kuba umusemburo wo kongera umusaruro no kugera ku iterambere.