Subscribe by rss
    Wednesday 27 January, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Tue, May 29th, 2012
    Ibikorwa | By gahiji

    Rwanda | Mu Rwanda hatangijwe gahunda yo guca ibiyobyabwenge

    Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga mu itumanaho n’isakazabumenyi Nsengimana Philbert yatangije gahunda yo guca Burundi ibiyobyabwenge mu Rwanda hakoreshejwe ijisho ry’umuturanyi, iyi gahunda ikaba igira iti “dushyire hamwe twese twubake u Rwanda ruzira ibiyobyabwenge. ”

    Rwanda | Mu Rwanda hatangijwe

    Minisitiri w’urubyiruko akaba avuga ko birambiranye kurebera ibiyobyabwenge byangiza abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko rwo Rwanda rw’ejo aho ahamagarira abanyarwanda kwitandukanya n’ibiyobyabwenge nagakumira ibiyobyabwenge mu gihugu cyabo aho babishobora bafatanyije n’inzego z’umutekano cyane ko mu mudugudu ababicuruza, ababikora nababinywa bazwi ariko abaturage bakagira umuco wo kubahishira.

     

    Musenyeri Birindabagabo Alex wa Diyoseze ya Gahini ukuriye iyi gahunda mu rwego rw’igihugu akaba avuga ko yatangiye cyera ubu ikigiye gushyirwa mu bikorwa ari ukuyirangiza cyane ko bihaye amezi 6 kugira ibiyobyabwenge mu Rwanda bihinduke amateka.

     

    Birindabagabo avuga ko iyi gahunda yatangiye muri 2006 kandi yagaragaje umusaruro mu ntara y’iburasirazuba aho mu turere twa Nyagatare, Gatsibo na Kayonza mu mezi atatu ibiyobyabwenge bacitse, ndetse gahunda ya fata umwana wese nk’uwawe washyizweho n’umufasha wa perezida Jeannette kagame ikaba yarafashije abana bagera 1500 gusubira mu ishuri bararivuyemo kubera kunywa ibiyobyabwenge.

     

    Mu gutangiza iyi gahunda bakaba batangaje ko hari inzego zashyizweho kugera mu mudugudu zizagenda mu ngo zigisha abakoresha n’ibiyobyabwenge komwe n’ababicuruza kubireka abatabiretse bagakurikiranwa n’amategeko.

     

    Rwanda |  Abana bagaragaje uruhare rwabo ko bamaganye ibiyobyabwenge cyane ku babizana mu Rwanda

    Abana bagaragaje uruhare rwabo ko bamaganye ibiyobyabwenge cyane ku babizana mu Rwanda

    Akarere ka Gatsibo iyi gahunda yatangiriyemo kuva umwaka watangira habonetse ibyaha 60 bitewe no gukoresha ibiyobyabwenge hamwe n’imfu 6 naho mu ntara haboneka ibyaha 322, ibiyobyabwenge biboneka muri iyi ntara birimo urumogi, kanyanga na Chef waragi bikaba biva mu bihugu bya Uganda, Burundi na Tanzaniya nubwo hafashwe ingamba zo kubikumira ariko iyi gahunda iakazafasha intara kubihagarika burundu.

     

    Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo Ruboneza Ambroise akaba avuga ko igikomeje kuba imbogamizi ari uko police ibifata ariko amategeko ahana ababikoresha akaba adakaze kuburyo iyo barekuwe bavuga ko police ibabuza umutekano kandi ari icyaha gikomeye abantu bose bakwiye guhagurukira kurwanya cyane ko ibiyobyabwenge ku isi byica benshi ariko ntibivugwe kubera kwinjiza mafaranga menshi.

     

    Inzego zishinzwe guca burundu zikaba zikwiye kugenzura bamwe mubayobozi b’inzego zibanze kuko bagira uruhare mu kubihishira cyane ko mu mudugudu bidacuruzwa umuyobozi w’umudugudu atabishaka ahubwo nawe agira uruhare atarufite yatanga ababikora kunzego z’umutekano.

     

    Related News
    Tweet

    RDF hands over ‘New Model village’ to Vulnerable people

    More Rwandan Peacekeeping Troops Deployed in Central African Republic

    Kagame Campaigns Where ‘Genocide’ Was First Tested

    Rwandan Youth should be ready for ‘Countless’ Opportunities -Kagame

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Why Ugandan President Museveni is Insulting Rwanda’s War Dead
    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED