Subscribe by rss
    Monday 18 January, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Tue, May 29th, 2012
    Ibikorwa | By gahiji

    Birakwiye ko itegeko rigenga umutungo bwite w’ubwenge rishyirwa mu bikorwa

    Umunsi wo kurinda umutungo bwite w’ubwenge wijihirijwe i Huye, ku cyicaro cy’Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’u Rwanda (INMR), kuwa 25 Gicurasi. Mu biganiro byaranze uyu munsi, hagaragajwe ko bikwiye ko Abanyarwanda bose basobanukirwa n’icyo ari cyo umutungo bwite w’ubwenge, ndetse n’itegeko riwugenga rigashyirwa mu bikorwa ku buryo bugaragara.

    Rwanda | Birakwiye ko itegekoUmuliisa B. Alphonse, Umuyobozi Mukuru wa INMR, yagaragaje ko iki kigo gifite imitungo myinshi ariko ikaba itarinzwe. Yagize ati: “Iyi Ngoro y’Umurage y’i Huye irimo ibintu byinshi, cyane cyane amafoto, ariko ntabwo turabasha gushyiraho uburyo bwo kubirinda ku buryo twabasha gukurikirana uwo twabisangana wese. “

    Uretse n’ibyo, ingoro z’igihugu z’umurage ziteye ku buryo abantu bazinjiramo banyuze ahantu hatandukanye, bitewe n’uko nta ngo zikomeye zihakikije. Ibyo bituma nta wamenya igihe abantu bahinjiriye. Bafatiye ku kuntu ingoro z’umurage zo mu bindi bihugu ziba zirizwe, abari bitabiriye ibiganiro byo kuri uyu munsi basanze INMR igomba gushaka uburyo yakemura iki kibazo.

    Ikigo cy’ubushakashatsi mu by’ubuhanga n’ikoranabuhanga, IRST, cyerekanye uburyo gikora ubushakashatsi ku miti gihereye ku buvuzi gakondo. Ibiti byifashishwa muri ubu bushakashatsi biboneka mu mashyamba kimeza akiboneka mu Rwanda. Iki kigo kandi cyandika n’ibitabo bigaragaza ubushakashatsi bwakozwe mu kugera kuri iyi miti.

    Abari bitabiriye ibiganiro basanze IRST igomba gushyiraho ingamba zo kurinda uburyo bakoramo iyi miti kugira ngo hatazagira ababigana. Basanze kandi n’ibyo biti biri mu mashyamba kimeza bitarinzwe ku buryo nta wakwizera ko abanyamahanga batabyiba. Umwe mu bari muri iyi nama yagize ati: “Ikoranabuhanga ryateye imbere ku buryo umuntu ashobora gufata ikibabi kimwe akagikuramo ingemwe zo guhinga ibindi biti bimeze nka cyo. Hari hakwiye gufatwa ingamba zo kurinda umutungo wo mu mashyamba kimeza yacu.”

    Ku bw’ibyo, umuyobozi mukuru wa INMR yifuje ko hifashishijwe impuguke, ikigo ayobora cyakorana na IRST ndetse na Minisiteri y’inganda (MINICOM), bagashyiraho ingamba zo kurinda imitungo igaragara muri ibi bigo.


    Related News
    Tweet

    RDF hands over ‘New Model village’ to Vulnerable people

    More Rwandan Peacekeeping Troops Deployed in Central African Republic

    Kagame Campaigns Where ‘Genocide’ Was First Tested

    Rwandan Youth should be ready for ‘Countless’ Opportunities -Kagame

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Rwanda Bypasses Uganda for its own Standard Gauge Railway Line
    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED