Gatsibo abaturage basabwa gukundana no gukunda igihugu
Forum y’ubumwe n’ubwiyunge mu karere ka Gatsibo irasura imirenge yigisha abaturage guhinduka no guhindura bimwe mu bikorwa aho basabwa kurangwa no gukundana no gukunda igihugu kugira ngo bashobore kugera ku iterambere rirambye.
Iyo bavuze ubumwe n’ubwiyunge abantu benshi bumva imibanire bakirengagiza ko nta bumwe, amahoro mu bantu aba macye kandi n’iterambere ntirigerweho bitewe n’amacakubiri. Mu karere ka gatsibo forum y’ubumwe n’ubwiyunge ikaba isura imirenge yigisha abaturage kugira indangagaciro z’ubumwe n’ubwiyunge aho basabwa gushyira hamwe, koroherana, kubana neza no gukunda igihugu.
Ibiganiro byatanzwe taliki ya 24 Gicurasi mu murenge wa Nyagihanga abaturage basabwe guharanira kuba umwe naho mu murenge wa Muhura ibyatanzwe taliki ya 25 Gicurasi basabwa guhinduka no guhindura imibanire bagamije kugira imibanire myiza ibafasha kugera ku iterambere.
Munyanziza Hamduni ukuriye forum y’ubumwe n’ubwiyunge mu karere ka Gatsibo akaba atangaza ko imiryango ibana itumvikanye ntacyo yageraho ariko ibanye neza irushaho gutera mbere ifatanye urunana kandi bikabafasha kwiyubakira igihugu kuruta ko ababana batumvikanye bahora mu bibazo n’amakimbirane bishobora no kubageza kuri jenoside nk’uko byabaye mu Rwanda muri Mata 1994.
Mu murenge wa Muhura mu gihe cy’icyunamo hakaba harabaye ibikorwa byo gutera ubwoba abacitse ku icumu babandikira impapuro zibakura umutima. Iyi forum rero yibanda ahantu habaye ibibazo aho isanga abaturage ikabigisha kugira ngo hagaruke umutuzo n’amahoro mu mitima y’abahatuye kuko ubumwe n’ubwiyunge ari inzira ndende kandi inyurwamo n’abigishijwe.