Rulindo – Icyumweru cy’ibidukikije cyatangiye hasibwa ibirombe bya Rukozo
Nyuma y’uko inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 25/12/2012 yemeje icyumweru cyahariwe kwita ku bidukikije no kurwanya ibiyobyabwenge, abanyarulindo bahisemo kugitangiza tariki 26/5/2012, hasibwa ibirombe bya Rukozo .
Umuyobozi w’akarere ka Rulindo Kangwagye Justus, avuga ko ibi birombe ari ishusho nziza y’aho ibidukikike byangiritse, kandi ngo izaba ifoto nziza y’aho ibidukikije byasanwe igihe hazaba hatakimeze nk’uko hari ubu.
Ati: “Aha hantu mubona habaye ubutayu, nyuma yo kuhasiba tuzahatera icyayi maze buri wese azabone ko bishoboka ko ibidukikije byangijwe bishobora gusanwaâ€.
Iyi mirima yacukuwe n’abaturage bashakamo zahabu, n’ubwo iyo bafashwe bahanwa ndetse mu minsi ishize babiri bakaba barahasize ubuzima. Ibi rero ngo ntabwo ubuyobozi bwakomeza kubirebera.
Kangwagye ati: “ Umwe mu bahasize ubuzima yasize abana babiri ndetse n’umugore, none ubu bahindutse imfubyi n’umugore yarapfakaye; ibi rero ntabwo twabireka ngo bikomeza bityaâ€.
Umuyobozi w’intara y’Amajyaruguru Bosenibamwe Aime, avuga ko abantu bungukira muri ubu bucukuzi ari bake cyane, nyamara ingaruka zabyo zigera ku batari bake, bityo ngo ibi bikaba bigomba guhinduka.