Nyamasheke: Urubyiruko rurasabwa kurwanya ibiyobyabwenge.
Nyuma y’umuganda wo gutangiza icyumweru cyo kwita ku bidukikije wabaye, abaturage bo mu murenge wa Karambi babagara ishyamba ryatewe ku bufatanye bw’abaturage na polisi y’igihugu, urubyiruko rwawitabiriye rwasabwe kurwanya ibiyobyabwenge.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke Habyarimana Jean Baptiste yasabye uru rubyiruko rwari rwiganjemo urwiga mu mashuri yisumbuye kurwanya ibiyobyabwenge ngo kuko bigaragara ko urubyiruko arirwo rukunze kubyishoramo cyane muri iki gihe.
Kuba urubyiruko ruri mu mashuri rusigaye rwishora mu biyobyabwenge ngo bihangayikije igihugu kuko arirwo cyari gitezeho amakiriro y’ejo hazaza nk’uko umuyobozi wa polisi ku rwego rw’akarere (DPC) superintendent Ntidendereza Alfred yabivuze.
Yongeyeho ko usanga ibiyobyabwenge aribyo nyirabayazana w’ibyaha bikunze kugaragara nko gufata ku ngufu, kwiba, kwica n’ibindi.
Yasabye abarezi n’ababyeyi kwigisha abana babo ububi bw’ibiyobyabwenge no kubahora hafi, anasaba ababyeyi kohereza abana babo kwiga kuko nta rwitwazo rw’amikoro make rukiriho.
Urubyiruko rw’abanyeshuri rwasabwe gushinga amahuriro (Club) agamije kurwanya ibiyobyabwenge, rukanigisha abandi babifata kubireka. DPC yavuze ko izi club zagiye zitanga umusaruro hirya no hino mu gihugu bityo zikaba zigomba gushyirwamo ingufu.