Muhanga: Barasabwa kwirinda umuco wo gutora nabi mu bihe by’amatora byegereje
Komisiyo y’igihugu y’amatora irasaba abarebana n’amatora ayo ariyo yose kwirinda ibikorwa byose biganisha ku gutora nabi cyane cyane mu bihe by’amatora y’abagize inteko nshingamategeko azaba mu mwaka wa 2013.
Phelomene Nyirahabimana, umuhuzabikorwa w’iyi komisiyo muri zone ya Muhanga na Kamonyi avuga ko hari benshi mu baturage bakunze kugaragaza umuco wo gutora nabi cyane cyane mu gihe cy’amatora y’inzego z’ibanze ziba zibahagarariye.
Nyirahabimana avuga ko hariho abantu bara kubw’impamvu mbi zibyihishe inyuma aho kugirango batore bakurikije icyo umuntu azabamarira.
Agira ati: “Byagaragaye ko hari aho ku nzego runaka batora uzihagarariye ariko wajya kureba ugasanga bamwe mu baturage yewe batari na bake bitoreye abaturage bigaragarira buri wese ko nta bushobozi afite kugirango bajye babona uko bamuvugiramo cyangwa babone uko bikorera amakosa nta wubakomye mu nkokoraâ€.
Nyirahabimana avuga ko ibi bikunze kuba cyane mu nzego z’ibanze aho usanga abantu benshi basuzugura izi nzego kandi arizo ngo zagakwiye kuba umusingi w’ubuyobozi bwiza.
Umuyobozi w’akarere ka Muhanga Yvonne Mutakwasuku avuga ko nta muntu wagakwiye gusuzugura urwego rw’ibanze urwo arirwo rwose ngo bitume abantu bazitorera uko bimoneye kuko ngo bigira ingaruka nyuma.
Mutakwasuku ati: “abantu nibasuzugura urwego rw’umudugudu cyangwa urundi rwego rw’ibanze bizica byinshi kuko izi nzego nizikora nabi bizangisha abaturage ubuyobozi rusange bwose bw’igihugu kuko bazajya babona ubuyobozi bubegereye bwarapfuye bumve ko ahasigaye byacitseâ€.
Umuyobozi w’akarere avuga ko usanga ahenshi bubaha gusa amatora yateguwe ku rwego rw’igihugu andi asigaye bakayasuzugura. Akaba asaba ababishinzwe muri aka karere ko uyu muco wo gusuzugura inzego babigiramo uruhare rugaragara maze ugacika.
Ati: “Nta mpamvu yo gusuzugura umuyobozi uwo ariwe wese, kuko umuyobozi mu rwego cyangwa icyiciro arimo aba ari umuyobozi ukwiye kubahwaâ€.
Aba bakozi n’abayobozi ku rwego rw’akagari n’umurenge bakaba basabwe gushishikariza abaturage gutora neza mu rwego rwo kwitegura amatora y’abadepite y’umwaka utaha.