Rwanda | “Tuzajya duhiga imihigo ijyanye n’ubushobozi dufite†Sheikh Bahame Hassan
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Sheikh Bahame Hassan aratangaza ko imihigo y’umwaka utaha 2012-2013 izagendana n’ingengo y’imari y’akarere aho guhiga ibitazashoboka.
Ibi Sheikh Bahame akaba yabitangaje mu gikorwa cyo kwesa imihigo cyahuje imirenge 12 igize akarere ka Rubavu, igikorwa cyabereye muri centre culturel ya Gisenyi tariki 29 Mata 2012.
Abanyamabanga nshigwabikorwa b’imirenge yose bamuritse ibyagezweho mu gihe cy’iminota itatu. Umurenge wa Nyakiriba ukaba waje ku isonga ku manota 89,3% ukurikirwa na Kanama 89,27% wanabaye uwa mbere mu bwitabire bw’umuganda rusange.
Sheikh Bahame akaba yashimiye imirenge yose ibikorwa by’indashyikirwa byagezweho. Yakomeje atangaza ko ubutaha umuntu uzajya ujya guhiga azajya abanza agashyira amafaranga kuri konti kugirango bigaragare ko koko iyo mihigo izeswa. Yagize ati “imihigo izajya igendana n’ubushobozi ntituzongere guhiga ibyo tudashoboye.â€
Sheikh Bahame yanagaragaje impungenge ziterwa no kudashyira hamwe asaba inzego zose gutegurana raporo zigezwa mu karere kugirango akarere kazagaragare neza mu kwesa imihigo ku rwego rw’igihugu.
Imirenge yose yanashimiwe umurava yagaraje mu gutuza abaturage mu mudugudu, ubwitabire muri gahunda zo kurwanya imirire mibi, umuganda, kumena no gutwika ibiyobyabwenge n’ibindi.
Clarisse Imanizabayo, umunyambanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyakiriba akaba yishimiye ko umurenge ayoboye waje ku isonga uvuye ku mwanya wa kane. Imanizabayo yatangaje ko imbaraga bazikesha ubufatanye bw’inzego z’ubuyobozi, iz’umutekano, iz’abafatanyabikorwa n’abaturage.