Ruhango: gutanga serivise nziza biracyari inyuma mu nzego z’ibanze
Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere kiratunga agatoki inzego z’ibanze kuba zikiri inyuma mu gutanga serivisi nziza basabwa guha abaturage babagana.
Kuba gutanga servisi nziza bikiri ku rugero rudashimishije mu nzego z’ibanze, ngo biterwa no kuba abakozi bo mu nzego z’ibanze batungurwa na gahunda zindi zitandukanye ziturutse mu nzego zisumbuye, gushaka ruswa cyangwa bamwe mu bakozi bafite ubumenyi budahagije.
Ibi ni bimwe mu byagarutsweho mu kiganiro cyahuje abakozi b’ikigo cy’ igihugu gishinzwe imiyoborere Rwanda Governance Board n’umuryango Transparency Rwanda ndetse n’abakozi b’akarere ka Ruhango.
Nk’uko bitangazwa n’abitabiriye iyi nama, ngo kuba gutanga servisi nziza mu nzego z’ibanze bitaragera ku rugero rushimishije, biterwa no kuba abakozi bo mu nzego z’ibanze bagira gahunda zitunguranye ziturutse ku nzego zisumbuye.
Ikindi kandi ngo hari bamwe mu bayobozi bacyumva ko bagomba guha umuturage servisi ari uko babanje kugira icyo bahabwa.
Ruburika Antoine ashinzwe guteza imbere imiyoborere myiza mu kigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere, we avuga ko abakozi bo mu nzego z’ibanze bafite inshingano nyinshi zibangamira akazi kabo.
Apollinaire Mupiganyi uyobora ubunyamabanga nshingwabikorwa mu kigo gishinzwe kurwanya ruswa n’akarengane “Transparency International Rwandaâ€, avuga ko gutinza service ari kimwe mu bishobora kugaragaza ko mu mikorere harimo ruswa.
Zimwe mu nama zagiye zigirwa abaturage mu gihe haba hari uhawe service mbi cyangwa atinze kuyihabwa, ni uko yajya ahamagara urwego rukuriye urwo ari kwakamo servisi kugira ngo arenganurwe. Ikindi ni uko abayobozi b’inzego z’ibanze bakwiye guharanira kuzuza inshingano zabo hanyuma n’ababaha amabwiriza bakirinda kuyabatura hejuru ahubwo bagaharanira ko byose bigenda neza.