Gisagara: Bashimishijwe no kumenya gusoma, kwandika no kubara
Abaturage bo mu karere ka Gisagara bahawe impamyabumenyi kuri uyu wagatandatu tariki ya 26 Gicurasi z’uko barangije kwiga gusoma, kwandika no kubara baratangaza ko bashimishijwe cyane no kuba barahawe ubu bumenyi banahamya ko buzabageza kuri byinshi bigamije kubateza imbere.
Mu murenge wa Nyanza akagari ka Mubanga umudugudu wa Tundiro ahakorewe umuganda w’ukwezi kuri uyu wagatandatu, abayoboze batandukanye barimo umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’umutekano mu gihugu Ambasaderi Valens MUNYABAGISHA wari wawitabiriye, bafashije mu gikorwa cyo gutanga impamyabumenyi kubantu bagera kuri 78 barimo abagabo, abagore, abasore n’inkumi bahawe inyigisho mu gusoma, kwandika no kubara.
Aba baturage baravuga ko basanze ubujiji bari barimo bwari bukabije cyane ku buryo babona ari nabwo bwagiye bubabuza amahirwe yo gutera imbere kandi bakanavuga ko nta kintu cyiza nko kubona uyu munsi babasha gusoma amakuru atandukanye mu mvaho no mu bindi binyamukuru byanditswe mu Kinyarwanda bibasha kubageraho batajyaga babasha gusoma mbere yo kwiga.
“Ndishimye cyane bitari kuko mpawe iyi mpamyabumenyi gusa ahubwo kuko namenye gusoma. Kera sinabashaga kwisomera ikinyamakuru ariko ubu nanjye nsigaye nsoma ikinyamakuru cy’akarere cyitwa Imbanzabigwi n’imvaho nkamenya amakuru y’ahandi mu gihugu. Ikindi cyiza ni uko ubu ntawe ukinyiba nagiye guhaha kuko nsigaye nzi kubara amafaranga neza. Kwiga rero mbona byaragize akamaro kuko ubu gufunguka mu mutwe tukanamenya ibyahandi bigiye kudufasha kwitabira gahunda z’iterambere†Emmanuel MUKUNZI umwe mu bahawe impamyabumenyi.
Mu bibatera kubona ko bagiye basigazwa inyuma mu iterambere n’ubujiji bari bafite ni uko ngo iyo bazaga kwigishwa uburyo umuntu yakora akiteza imbere bumvaga bababeshya ndetse akenshi bakumva ababigisha baba ari abatekamutwe ariko ubu kuko ngo basigaye babasha kwisomera bakumva abahinzi b’ahantu runaka batejwe imbere n’umwuga wabo bibatera kumva ko ari ukuri ndtse bikabaha ishyaka ryo gukora nkabo.
Gusa n’ubwo aba bishimira ko babonye ubu bumenyi, baranavuga ko hakiri ikibazo mu baturage benshi cyo kutumva agaciro k’amasomero bavuga ko igihe cyabarenganye abandi bakanavuga ko badateze kuba abayobozi bityo bakaba nta mpamvu yo kwiga babona. Aba baturage rero bakaba basaba ko ubuyobozi bwakomeza ubukangurambaga bushyizwemo imbaraga kugirango abaturage babashe kugira iyi gahunda iyabo.
“Dufite bagenzi bacu duhurira ku masoko n’ahandi mu turimo dutandukanye bagifite imyumvire ivuga ko barengeje igihe cyo kwiga batajya yo ngo n’abana babo bajyeyo cyangwa se bakitwaza ko ntawundi murimo bateze gukora utari ubuhinzi mu buzima bwabo, nkabambona rero ari imbogamizi kuko abo baca n’intege abari bafite gahunda yo kuza. Leta nishake uko yakongera imbaraga mu guhugura abaturage ku bijyanye no kwitabira amasomero.†Verena NIYONSABA.
Kuri iki kibazo umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge Bwana J.Bosco UWIMANA yavuze ko abaturage b’uyu murenge bagenda bazamuka mu myumvire akurikije uburyo basigaye bitabira gahunda zitandukanye za Leta akaba rero abona n’iki kidateye impungenge cyane ko n’ubundi ubukangura mbaga muri iyi gahunda n’izindi nyinshi buhoraho.
Bwana Bosco yagize ati “Hari byinshi bamaze guteraho intambwe kandi igaragara, nta mpungenge rero dufite kuko ntibyanashoboka ko abantu bose bahita bumvira gahunda rimwe ariko bizaza kandi ubukangurambaga nabwo ntibwahagaze.â€