Kubasobanurira ibyo u Rwanda rwagezeho byatumye bamenya amakuru nyayo ku Rwanda
Abanyarwanda icyenda baba mu nkambi ya Cyaka II mu gihugu cya Uganda batemberejwe bimwe mu bikorwa by’amajyambere mu ntara y’uburasirazuba banasobanurirwa uburyo inzego z’ubuyobozi mu Rwanda zikora kuva nyuma ya Jenoside kugeza ubu. Abo banyarwanda b’impunzi banasobanuriwe uburyo abanyarwanda bagira uruhare mu kwishyiriraho inzego z’ubuyobozi n’uburyo abayobozi n’abaturage bafatanya mu kubaka iterambere ry’u Rwanda.
Bamwe muri bo bavuga ko bamaze imyaka irenga 18 batagera mu Rwanda, amakuru y’u Rwanda bakavuga ko bayumvira mu maradiyo cyangwa ku bandi bantu bahura na bo bababwira ko baturutse mu Rwanda.
Izo mpunzi z’abanyarwanda ziri gutemberezwa u Rwanda muri gahunda yiswe “Come and See, Go and Tell†igamije guhamagarira abanyarwanda bakiri mu buhungiro kuza kwirebera aho u Rwanda rugeze mu iterambere, kugira ngo babe abahamya bo guhamya ibyo u Rwanda rwagezeho kuri bagenzi babo bakiri mu buhungiro, aho kumva amakuru atariyo avugwa ku Rwanda n’abafite inyungu mu kurusebya.
Mu karere ka Kayonza, abo banyarwanda b’impunzi batemberejwe mu murenge wa Rukara. Agoronome w’uwo murenge Ndimbati Desire yabasobanuriye byinshi ku bijyanye n’uko inzego z’ubuyobozi zikora, anabasobanurira gahunda zashyizweho na leta mu rwego rwo kuzamura iterambere ry’abaturage zirimo iya “Gira inka n’iy’ubudeheâ€
Bavuze ko bishimiye kongera kugera mu gihugu cya bo, banavuga ko bashimishijwe n’iterambere bagisanzemo kandi baragisize cyarabaye umuyonga nk’uko umwe muri bo wanavuze ko avuka mu murenge wa Ruakara yabitangaje.
Icyo benshi muri bo bahurizaho, ni uko bagiye gutanga amakuru nyayo ku Rwanda no gusobanurira bagenzi ba bo aho u Rwanda rugeze mu iterambere. Banavuze ko bashimira leta y’u Rwanda yatekereje gushyiraho gahunda ya “Come and See, Go and Tell†kuko ituma umunyarwanda umaze imyaka myinshi ari hanze y’u Rwanda amenya byinshi ku gihugu cye, aho kuyobywa n’abantu birirwa basebya u Rwanda.