Abana iyo barinzwe ihohoterwa bakura neza bakaba bazima-Kanamugire
kimwe n’ahandi mu Rwanda, mu murenge wa Kigina mu karere ka Kirehe bizihije umunsi w’intwari, umunsi waranzwe nubutumwa butandukanye bwatanzwe n’abayobozi ndetse no mu ndirimbo.
Nkuko Claver Kanamugire perezida w’inama njyanama y’umurenge wa kigina mu karere ka Kirehe yabivuze ngo abaturage ntibagomba kuba ba nyamujya iyo bijya abasaba ko batagombye kuba ibigwari ahubwo bagomba kuba intwari mu byo bakora kugirango bigirire akamaro igihugu, yabonoyeho gusobanura intwari izo arizo n’ibyiciro bizigize.
Yasabye kandi abaturage bw’abana babo babarinda ihohoterwa iryo ariryo ryose rishobora kubakorerwa kuko ngo arizo ntwari z’ejo hazaza, abasaba ko babikora byose bibuka kohereza abana ku mashuri .
umuyobozi wa njyanama y’umurenge wa kigina yaboneyeho umwanya wo kugeza ku baturage uburyo ihohoterwa rihagaze mu Rwanda haba ibijyanye no gukuramo inda cyangwa gufata abana ku ngufu anaboneraho gusaba urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Kirehe Zikama Eric yibukije abana bitabiriye uyu munsi w’intwari ko bagomba kwirinda ibiyobyabwenge kuko arizo ntwari z’ejo hazaza kandi ko ubutwari bugaragarira mu guteza imbere igihugu.
Uyu muyobozi yabwiye abaturage ko ubutwari bwabo bwagombye kugaragarira mu kuzuza gahunda za Leta buzuza icyo basabwa n’inzego z’ibanze.