Abanyarwanda bahungiye Uganda basuye urwanda muri gahunda ya “Come and Seeâ€
Abanyarwanda icyenda bahungiye mu gihugu cya Uganda mu 1994, kuri uyu wa 29 Gicurasi 2012 basuye Akarere ka Nyagatare mu rwego rwo kureba aho u Rwanda rugeze mu mibanire y’abarutuye no mu iterambere banaganira na bamwe mu bo mu miryango yabo babanaga mu buhungiro bakaza gutahuka.
Nyuma yo gusura ibiro by’Umurenge wa Matimba n’Urwunge rw’Amashuri rwa Matimba bakabasobanurira imikorere y’inzego z’ubuyobozi mu Rwanda ndetse n’iz’uburezi izi mpuzi zishimiye aho u Rwanda rugeze kandi zitangariza abayobozi n’abaturage ko zimaze kwibonera intambwe Abanyarwanda bagezeho zitandukanyije n’ibihuha zabwirwaga mu nkambi bityo bakaba biyemeje kugaruka mu rwababyaye.
Mbabazi Edith wo mu kigero cy’imyaka nka 45 akaba azwi ku izina rya Nyirakabuga i Matimba aho akomoka, byamutwaye umwanya munini kumenya iwabo kuko byasabye ko abakozi ba Minisiteri y’Ibiza n’abumuryango mpuzamahanga wita ku mpunzi bagenda bava mu modoka babaririza niba bazi abo mu muryango we. Ahingutse kwa nyina umubyara na basaza be mu Kagari ka Byimana, Umudugudu wa mbere m Murenge wa Matimba basaza be babiri bamukubise amaso babanza kunanirwa kumuvugisha. Gasake Théogene, umwe muri bo, Ubwo twari tumusanze ku rwina yenga ibitoki yifashe mapfubyi ubona byamunaniye kwakira ko abonye mushiki we maze hashize nk’iminota ibiri amuhoberana ibyishimo byinshi cyane. Yagize ati “Ndishimye cyane kuba nongeye kubona mushiki wanjye. (Yifashe ku munwa) ubu se arasubirayo?†Murumuna we Nyirasafari Esther, wari umaze kumuhoberana ubwuzu bwinshi ati “Reka reka ntago asubirayo! Ubu se urabona inaha tubaye iki.â€
Abaturanyi, abisengeneza n’abandi bo mu muryango w’uyu mudamu, Mbabazi Edith, wari uturutse Uganda aje kwirebera uko u Rwanda rumeze bose bari bahuruye baje kureba umuntu wabo. Ari abo mu muryango wa Mbabazi bamugaragarije aho bageze biyubaka bamusobanurira gahunda za Leta zikura abaturage mu bukene nka Girinka, ubudehe, VUP,… kimwe n’abaturanyi bahise bamubaza niba nyuma y’uko ababonye ashobora gufata icyemezo cyo gusubira Uganda maze n’imbamutima (emotions) nyinshi mbabazi agira ati “Nzitiwe no kuba nasize abana banjye Uganda gusa naho ubundi sinarkkuva aha.† Ibi kandi yari abihuriyeho na bagenzi be wabonaga bameze nk’abageze muri paradizo ariko bakavuga ko bagize inzitizi zo kuba basize inyuma imiryango yabo naho ubundi batari gusubira mu gihugu cya Uganda.
Iri tsinda ryaje rihagarariye izindi mpuzi ziri muri Uganda rije kubarebera aho igihugu kigeze ryageze mu rugo rwo mu muryango wa Mbabazi Edith ribatunguye, dore ko wabonaga bananiwe kumva uburyo bamubonyemo, ryabajije ibibazo byinshi bitandukanye bijyanye n’imibereho y’abaturage, ubukungu, umutekano, politiki, ubutabera, uburezi maze abaturage bafata umwanya wo kubasobanurira. Mu bisobanuro batangaga bagenderaga ku ngero zifatika babereka inka bahawe muri gahunda ya “Gira inkaâ€, imyaka mu mirima, isuku ndetse n’imyambarire.
Izi mpuzi ziba Uganda zabwiye abo baturage ko ziboneye ko zasigaye inyuma mu iterambere kubera ibihuha by’abatifuza ko zitaha. Aba zatanganga ingero za bimwe muri ibyo bihuha zikavuga ko bazibwiraga ko Leta ibyinaganaza abaturage ikabategeka guhinga urusenda, indabo n’itabi ngo uhinze indi myaka ikayimwambura ikajya umugerera ibyo agomba kurya. Bati “ Babutubwiraga rero ugahita wibaza niba uramutse utashye uresenda rwagutunga bikakuyobera.â€
John Paul Magezi, Umukozi mu biro bya Minisitiri w’Intebe akaba ashinzwe impunzi, yadutangarije ko izi mpuzi zije nk’abambasaderi b’abandi basigaye muri Uganda bityo bakaba bagomba kureba u Rwanda uko rumeze, bakaganira n’abaturage cyane cyane abo mu miryango yabo bagasubira muri Uganda bakajya kubwira abandi uko basanze hameze. Matata agira ati “Aba tuzabifashisha mu bukangurambaga tugiye gutangira mu nkambi z’Abanyarwanda tubashishikariza gutaha.†Matata akomeza avuga ko muri ubwo bukangurambaga bazifashisha ubuhamya bw’aba bantu ubwabo ndetse n’amashusho yabo bafashe aho baganiraga n’abaturage ndetse n’inzego z’ubuyobozi zitandukanye. Ati “Tuzabifashisha babwire abandi ibyo babonye kandi dukoreshe n’amashusho twafashe hanyuma uzashaka azafata umwanzuro wo gutaha. Cyakora twizeye kobizatanga umusaruro mwiza.â€
Naho Ndayambaje Bernard Placide, Umukozi muri Minisiteri y’Ibiza n’Impunzi mu Rwanda (MIDIMAR) avuga ko iyi gahunda ya gwino urebe cyangwa come and see bayifashisha mu kugaragariza Abanyarwanda bahunze mu 1994 uko u Rwanda ruhagaze n’aho rugeze rwiyubaka bagamije kubakuramo ibihuha by’ababuza gutaha babbabeshya ko u Rwanda ari gihugu kitagira umutekano n’ubwisanzure. Iyi gahunda ngo ikaba yaratangijwe na Guverinoma y’u Rwanda ariko nyuma yo kubana umusaruro mwiza itanga ishami ry’umurango w’abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) kimwe na Guverinoma z’ibihugu byahungiwemo n’Abanyarwanda ngo bakaba ryarafashe umwanzuro wo gufasha u Rwanda muri iyi gahunda. Ndayambaje ati “ Iyi gahunda ntikiri rero come and see gusa ahubwo ni come and see and go back and tellâ€