Muhanga: Bamwe mu bayobozi baranengwa gufata ibyemezo batagishije abaturage inama
Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Yvonne Mutakwasuku ku wa 29 05 2012 yatangaje ko hari abayobozi batari bake usanga banengwa n’abo bayoboye kubaturaho amategeko n’ibyemezo byafashwe batabanje kubagisha inama kandi baba bahawe igihe cyo kubagisha inama no kubateguza.
Mutakwasuku avuga ko benshi mu bayobozi mu nzego z’ibanze hari ubwo bahabwa ibyemezo bageza ku baturage, mbere yo kubishyira mu bikorwa ntibagire umutima yo kubanza kubiganiriza abo bireba [abaturage].
Akaba asaba aba bayobozi gucika kuri uyu muco kuko ngo ari umuco utagakwiye kurangwa mu gihugu kigendera ku mahame ya demokarasi.
Agira ati: “Burya n’iyo gahunda zaza zihuta ni ugushaka uburyo bushoboka twabanza kujya tuzisobanurira abaturage bakabanza bakabyumva ndetse bakumva n’impamvu zabyoâ€.
Aha akaba yatanze urugero rwo muri aka karere ayoboye, aho yagize ati: “ugeza ku bayobozi gahunda zo kwimura abaturage batuye nabi mu gihe runaka ndetse ukabaha n’igihe ngo babisobanurire abaturage, ariko hari abo wasanga bategereje kujya gusenyera abaturage batabanje kubateguza ngo bababwire impamvu zabyo ahubwo ugasanga bababwira ku munota wa nyuma ngo aho kugira ngo inkangu izagutware ndagusenyera ujye mu ihema kandi iyo abiteguza mbere bari kugira icyo bakoraâ€.
Uyu muyobozi avuga ko hari ubwo usanga kenshi aba baturage baba bafite ukuri. Nyamara bamwe muri aba bayobozi cyane cyane ab’imirenge ndetse n’utugari bao bavuga ko ikibazo ahanini gituruka ku buyobozi bubakuriye kuko usanga ngo aribwo bubaturaho ibyemezo ntibabahe n’igihe cyo gutegura abaturage.
Umwe muri bo utashatse kuvuga amazina ye ati: “ubu se hari umuyobozi wakwishimira ko abaturage bamureba nabi! Ikibazo kiba hejuru baduturaho ibyemezo batabanje kuduteguza ngo natwe twigishe abo bigezwahoâ€.
Abaturage bakaba barakunze kugenda bagaragaza iki kibazo cyo kutagishwa inama igihe kitari gito mu Rwanda mu gihe leta ihora yigisha ko ubuyobozi ari ubw’abaturage kandi ko ibibakorerwa bagomba kubigiramo uruhare. Aba bayobozi bakaba bariyemeje kwikubita agashyi abakoraga neza nabo bakongeramo imbaraga