MIDIMAR yasinyanye amasezerano yo gucyura impunzi n’ibigo bitwara abagenzi byo mu karere
Minisiteri y’ibiza n’impunzi (MIDIMAR) yasinyanye amasezerano na bimwe mu bigo bitwara abagenzi byo mu bihugu by’Afurika kugira ngo bizajye byorohereza impunzi zishatse gutahuka zigendeye mu modoka cyangwa indege z’ibyo bigo.
Ndayambaje Bernard Placide, umukozi muri MIDIMAR ufite mu nshingano ze gucyura impunzi, avuga ko ibyo bigo bagiranye amasezerano ari Rwandair yabemereye ko impunzi izajya ishaka gutaha ikoresheje indege za Rwandair izajya yishyura 50% by’igiciro abandi bagenderaho, hakaba ikigo cy’igihugu gishinzwe gutwara abantu n’ibintu ONATRACOM cyagabanyijeho 30% ndetse na Takwa itwara abagenzi ibavana muri Zambiya, Zimbabwe, Kongo na Kenya yemeye kujya iborohereza ku mitwaro bazana.
Aya masezerano ku ruhanda rwa sosiyete ya Takwa ngo bayasinyanye umwaka ushize, mu gihe basinyanye na Rwandair ahagana muri Werurwe 2012. Uyu mukozi wa MIDIMAR yavuze ko amasezerano hagati y’iyi Mimisiteri na ONATRACOM yasinywe muri iyi minsi ishize.
Ndayambaje Placide avuga kandi ko MIDIMAR ikorana na z’ambasade bagashakira ibyangombwa abanyarwanda bashaka gutaha birimo impapuro z’inzira na viza. Hanyuma ngo izo sosiyete zikabafasha gutaha. Avuga kandi ko uretse kuba ibyo bigo bitwara abagenzi bigabanya ibiciro amafaranga asigara ku y’itike yishyurwa na Leta bityo utaha wese akaba ataha ku buntu.
Uretse kuba Abanyarwanda b’impunzi bafashwa gutaha, Ndayambaje Placide avuga ko iyo bageze mu Rwanda babaha ubufasha burimo kubafasha kugera aho bavuka noneho bagera mu rugo bakarebera hamwe ibyangombwa bikenewe babafashamo.
Umwe mu Banyarwanda batahutse mu mwaka wa 2009 aturutse mu gihugu cya Uganda , Gasake Theogene utuye mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Matimba, yatangarije impunzi zaje kwirebera aho u Rwanda rugeze kugira ngo basubireyo babwire abandi ibyo babonye noneho bifatire umwanzuro babe batahe ko we yafashijwe gutaha akaba yarageze mu Rwanda nta faranga rye na rimwe yishyuye kandi ngo anageze mu Rwanda akaba yarahawe ubufasha mu gihe cy’amezi atandatu.
Niyonzima Oswald